Aya magambo, yanditswe nyuma y’iminsi ikinyamakuru AP news itangaza inkuru, yagaragaye kuwa kabiri taliki ya 26 Ugushyingo.
Yavuze ko uburemere bw’ibirego buvugwa mu nkuru ya AP, bwemeza ko ingamba zihuse kandi zihamye ko ababishinzwe bagomba guhanwa.
Umuryango w’abibumbye ntiwahise usubiza ibibazo bijyanye n’iperereza ryari riri gukorwa.
Abagore n’abakobwa bo muri Sudani bahungiye muri Tchad bavuga ko ari abakozi b’ubutabazi ndetse n’inzego z’umutekano zaho babasambanyije.
Aba bagabo ngo batanze amafaranga menshi kandi ko byari byoroshye kubona ubufasha cyangwa akazi mu rwego rwo gushakisha amafaranga.
Loni yavuze ko igomba gufatanya n’inzego z’ibanze n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kugira ngo babiryozwe.
Uyu muryango wavuze ko wazamuye urwego rwo gukumira ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibyo bikaba cyane cyane muri Tchad yari imaze gushyirwa mu rwego rw’igihugu gifite ibyago byinshi kuko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryari rimaze kuzamura urwego.
Kuzamura imenyekanisha bigamije gutuma Umuryango w’abibumbye ufata ingamba zihuse mu mezi atatu ari imbere.
Umuryango w’abibumbye washishikarije umuntu wese ufite amakuru ajyanye n’ihohoterwa yajya mu matsina agafasha guharanira kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe cy’ubutabazi.