Umurima uri hanze yingoro yumwami mu mujyi wa Kumasi wo muri Gana wari wuzuye imbaga y’abantu benshi, bishimira kugaruka mu myaka 100 ishize umwami wari mu buhungiro.
Prempeh yari umwami wa Asante, cyangwa “Asantehene”, wo mu mpera z’ikinyejana cya 19 wanze icyifuzo cy’Abongereza basaba ko akarere ke kamirwa mubijyanye no kwagura kurinda Gold Coast.
Ingabo z’Abongereza ziva ku nkombe zakoze urugendo rw’ibirometero 124 zerekeza Kumasi mu 1896, zifata Prempeh hamwe na bene wabo, abatware n’abakozi bagera kuri 50 nk’imfungwa, hanyuma basahura ingoro ye.
Naho mu 1900,Imfungwa zajyanywe mu gihome cyo ku nkombe za Elmina, mbere yo koherezwa muri Siyera Lewone, ku kirwa cya kure cya Seychelles.
Mu 1924 ni bwo Abongereza bemereye Prempeh gusubira mu rugo, icyo gihe yari umusaza yageze i Kumasi yambaye ikositimu n’ingofero by’i Burayi.
Prempeh yapfuye mu 1931, maze umusimbura we, Prempeh II, asubizwa ku mwanya wa Asantehene mu 1935.