Ubutegetsi bwa Biden uri gusoza manda ye muri Amerika, bumaze iminsi bushyira imbaraga mu gufasha Ukraine haba mu ntwaro n’ibindi, kugira ngo intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya ikomeze.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye Ukraine kugabanya imyaka isabwa ngo umuntu yemererwe kwinjira mu gisirikare, ikava kuri 25 ikagera kuri 18.
Ni mu gihe Amerika iri kwitegura koherereza Ukraine indi nkunga y’intwaro za miliyoni $725.
Impamvu ni uko ubutegetsi bwa Joe Biden bwifuza ko Ukraine igira abasirikare benshi ku rugamba, kandi bikaba bitashoboka mu gihe hatagabanyijwe ibituma benshi babura amahirwe yo kwinjira mu gisirikare.
Mu myaka itatu intambara imaze, Ukraine imaze gutakaza hafi 20% by’ubutaka yahoranye, ninako kandi Russia iri gukomeza kwikubira imitungo ya Ukraine.
Donald Trump watsindiye kuyobora Amerika, yatangaje ko najya ku butegetsi icyo azashyira imbere ari uguhagarika iyo ntambara.