• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Imyidagaduro

Kasuku Media yifatikanyije gusangira Noheli n’abana bo ku mihanda

Kuri uyu wa 25 Ukuboza 2024, Kasuku Media hamwe na bamwe mu byamamare byo mu Rwanda bifatanyije mu gikorwa cyo gusangira umunsi mukuru wa Noheli n'abana bo ku mihanda.

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
December 25, 2024
in Imyidagaduro
0
Kasuku Media yifatikanyije gusangira Noheli n’abana bo ku mihanda
0
SHARES
95
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy, mu kiganiro yagiranye n’abana bitabiriye ibi birori, yaganiriye n’umwana w’imyaka 12 umaze imyaka itanu mu muhanda.

Umwana witwa Irambona Irene yavuze ko ubuzima bwe bugoye kubusobanura, aho rimwe na rimwe amara iminsi itanu atarya ngo ahage.

Yongeyeho ko kuryama ku muhanda ari ibigoranye cyane kubera kubura aho aba. Yabajijwe niba afite icyifuzo cyihariye, avuga ko yifuza gusubira mu rugo, ariko bigoye kubera ibibazo biri mu muryango we dore ko Se yajyaga abwira Nyina ko azamwica, maze Nyina arahunga, nuko nwe niko kuva murugo.

Undi mwana yavuze ko amaze imyaka myinshi mu muhanda, ndetse ashobora kuba atakibukwa na se kubera igihe amaze batari kumwe.

Mugisha Issac, umwana w’imyaka 13, umaze imyaka itatu mu muhanda, yasobanuye agahinda ko gusabiriza aho rimwe bamutuka cyangwa bakamwita umujura, kandi adafite icyo yakoze kibi. Mugisha yasubije ikibazo cy’ubumenyi busanzwe yiri abajijwe icyo Noheli ivuze, nuko nawe yabisubije atazuyaje avuga ati: “Noheli ari  umunsi Yesu yavukaga bundi bushya.”

Undi mwana witabiriye ibi birori yavuze ko yagiye mu muhanda bitewe n’ubuzima bubi iwabo barimo icyo gihe, aho afite nyina gusa.

Yagize ati: “Ndi umwana wa gatatu mu bana bane. Ndifuza kuva mu muhanda nkajya kwiga. Imana ihe umugisha Kasuku Media kuba baradutekerejeho.”

Abeddy Biramahire, umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi, yasobanuye icyamuteye kwifatanya n’iki gikorwa, ati: “Jay Wamipango yangejejeho igitekerezo sinigeze nzuyaza kuko nanjye nsanzwe mfasha abana badafite ubushobozi. Bibabaje kubona abana babaku mihanda, ariko dukwiye gukora ibishoboka byose ngo bagire ubuzima bwiza.” Yongeyeho ko afite umuryango ufasha abana badafite uubushobozi doreko uragira imbaraga kubera ubushobozi witwa ‘ABM’ Foundation wita ku bana badafite ubushobozi kandi yifuza gukomeza gubafasha uko ashoboye.

Shangazi Jane, umunyamakuru wa BTN TV mu kiganiro Umuryango Tuzubake, yavuze ko yafashije abana bagera kuri 400, agaragaza impamvu abana benshi bajya mu muhanda, cyane cyane amakimbirane yo mu miryango yabo. Yongeye gushimira abaterankunga bateye inkunga iki gikorwa.

Jay Squeezer Wamipango, umuyobozi mukuru wa Kasuku Media, yavuze ko igitekerezo cyo gusangira n’abana bo ku muhanda cyaje ubwo bari mu rugendo bavuye i Kayonza. Yagize ati: “Twatekereje gusangira Noheli n’abana bo ku mihanda, kandi buri wese wagize uruhare muri iki gikorwa yatanze umusanzu udasanzwe.” Ku bijyanye n’igiteranyo cy’amafaranga byatwaye, yabitangaje atebya ati: “Byadutwaye miliyoni 6,000,800 Frw.”

Ibi birori byagaragaje urukundo n’ubumuntu by’umwihariko kuri aba bana bari barajwe ishinga n’uko bagira ubuzima bwiza n’amahirwe yo kwiga no kugera ku nzozi zabo.

Wamipango yagize ati: “Kugira ubuntu nicyo cyambere.”

Umwe mu bana bari bitabiriye yavuze ko burya ku Isi haracyari abantu bafite ubuntu bw’Imana.

Shangazi Jane umunyamakuru wa BTN TV  we  yababajwe n’ubuzima bw’ababana baba ku mihanda.

Umukinnyi wa Mavubi Abeddy Biramahire, yatanze amakayi yo gufasha abana, muri ibi birori.

Mugisha Issac, umwana w’imyaka 13, umaze imyaka itatu mu muhanda.

Imbamutima yaranzwe n’abamwe mu bari bitabiriye ikirori.

Kasuku Media yasangiye umunsi mukuru n’abana bo ku mihanda.

Abana bo ku mihanda banejejwe no guhabwa umunsi mukuru wa Noheli. 

ADVERTISEMENT
Previous Post

Kuki abagore batwite bakunze kugira umushiha ukabije?

Next Post

Mu Karere ka Kirehe hanenzwe imyitwarire itari myiza y’abamotari batwara banyoye ibisindisha

Prince Mutabazi

Prince Mutabazi

Next Post
Mu Karere ka Kirehe hanenzwe imyitwarire itari myiza y’abamotari batwara banyoye ibisindisha

Mu Karere ka Kirehe hanenzwe imyitwarire itari myiza y'abamotari batwara banyoye ibisindisha

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
SLIM DADDY: Umuhanzi nyarwanda ufite imbaraga zidasanzwe mu njyana ya Afrobeat

SLIM DADDY: Umuhanzi nyarwanda ufite imbaraga zidasanzwe mu njyana ya Afrobeat

July 15, 2025
Beyoncé yibwe indirimbo itarasohoka n’imashini za MacBook ebyiri, ihungabana rikomeye ku rugendo rwe rwa muzika

Beyoncé yibwe indirimbo itarasohoka n’imashini za MacBook ebyiri, ihungabana rikomeye ku rugendo rwe rwa muzika

July 15, 2025
Yago ashyize hanze “Akahama” official video afatanyije na Omega 256, isura nshya n’impinduka mu muziki Nyarwanda

Yago ashyize hanze “Akahama” official video afatanyije na Omega 256, isura nshya n’impinduka mu muziki Nyarwanda

July 15, 2025
New Era of Diversity: Rwanda yitegura ibirori bikomeye bya 2025!

New Era of Diversity: Rwanda yitegura ibirori bikomeye bya 2025!

July 15, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

SLIM DADDY: Umuhanzi nyarwanda ufite imbaraga zidasanzwe mu njyana ya Afrobeat

SLIM DADDY: Umuhanzi nyarwanda ufite imbaraga zidasanzwe mu njyana ya Afrobeat

July 15, 2025
Beyoncé yibwe indirimbo itarasohoka n’imashini za MacBook ebyiri, ihungabana rikomeye ku rugendo rwe rwa muzika

Beyoncé yibwe indirimbo itarasohoka n’imashini za MacBook ebyiri, ihungabana rikomeye ku rugendo rwe rwa muzika

July 15, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com