Abayobozi bamaze ibyumweru byinshi bahagaze hanze y’urwobo rwatawe i Stilfontein, nko mu birometero 100 mu majyepfo y’iburengerazuba bwa Johannesburg, babuza abaturage kohereza ibiryo n’amazi kugira ngo bagerageze kwirukana abacukuzi.
Ibi bikaba byakozwe kuko hari abafatiwe mucyirombe bakanga kuvamo kuko bagiye gukucura bitemewe.
Igikorwa cyateje umujinya bamwe batinya ko abo bagabo bashobora kwicwa n’inzara cyangwa se bapfira mu nsi.
Mu kiganiro na Al Jazeera, Senzo Mchunu avuga ko abayobozi batazi umubare w’abantu bafatiwe mu kirombe cya zahabu kidakoreshwa muri Stilfontein.
Minisitiri w’igipolisi cya Afurika yepfo yiyemeje gutabara abantu bose bagifungiye mucyirombe cyazahabu cyatawe mu mujyi wa Stilfontein uherereye mu majyaruguru y’iburengerazuba “vuba bishoboka”.
Ku wa gatanu, Senzo Mchunu mu kiganiro na Al Jazeera yavuze ko umubare nyawo w’abantu bari munsi y’ubutaka utaramenyekana.
Polisi yari yabanje kwerekana ko abacukuzi bagera ku 4000 bashobora kugwa mu mutego. Ku wa kane, umuvugizi wa polisi, Athlenda Mathe, yatangaje ko bemeza ko umubare ukabije kandi watanze ikigereranyo cy’abacukuzi 350 kugeza 400.