Umuvugizi w’ikigo gishinzwe ubutabazi bwibanze mu gihugu cya Nigeria, Ibrahim Audu yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, kubw’impanuka y’ubwato bwatwaraga abagenzi bava muri leta ya Kogi berekeza mu gihugu cy’abaturanyi cya Niger mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.
Nibura abantu umunani(8) byemejwe ko bapfiriye muri iyi mpanuka, naho mu gihe abandi bagerageje gutabarana.
Abayobozi ntibaramenya neza icyateye iyi mpanuka.
Icyakora, ibitangazamakuru byaho byavuze ko ubwato bwari butwaye abagenzi barenga 200, bigaragara ko bwari buremerewe cyane.
Abayobozi bo muri Kogi ntibaramenya neza aho byabereye kandi bakaba basabye ubufasha mu zindi nzego nk’uko byatangajwe na Justin Uwazuruonye ushinzwe ibikorwa by’ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’ihutirwa muri Nigeria.
Impanuka nkizi muri Nigeria akenshi ziba ziteye inkeke nk’Igihugu gituwe cyane muri Afurika.
Impanuka nyinshi ziterwa n’ubucucike bukabije no kutita ku ngendo z’ubwato, akenshi iyo ubwato iyo bugiye guhaguruka abagenzi aba ari benshi cyane ntibubahirize ingamba z’umutekano wo mu mazi.
Abayobozi ntibashoboye gushyira mu bikorwa ikoreshwa ry’amakoti arinda ubuzima bwa bantu mu mazi, ibyo byo ni bimwe mu byateye kuba bamwe bahasize ubuzima.