Umuhanzi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Justin Timberlake, yatangaje
ko yasubitse igitaramo yagombaga gukorera mu mujyi wa Oklahoma ku itariki ya 2 Ukuboza 2024.
Uyu muhanzi uri mu rugendo rw’ibitaramo bizenguruka igihugu, yamenyesheje abamukurikira kuri
Instagram ko impamvu y’icyo cyemezo ari imvune y’umugongo yatewe n’igitaramo aheruka gukorera muri New Orleans (Nola).
Timberlake yavuze ko abaganga bamugiriye inama yo kuruhuka kugira ngo akire neza, nubwo atigeze atangaza niba iki gitaramo kizashyirwa ku wundi munsi cyangwa se niba azacyimurira igihe kitazwi.
Abakunzi b’uyu muhanzi bategereje amakuru y’uko ubuzima bwe buzaba buhagaze mu minsi iri imbere.