Uyu mwaka ibihembo by’umukinnyi witwaye neza ku Isi muri Monaco yabonye Letsile Tebogo na Sifan Hassan babonye ibihembo byambere.
Tebogo Yabaye uwambere wa Botswana mu mikino Olempike mu mikino yuyu mwaka yabereye i Paris, yongera amateka ye muri metero 200 mu bagabo.
Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko yatangaje ko amushimira kuba umukinnyi w’Isi, agira ati: “biratangaje. Nibyiza kumenya ko ibyo washyizemo umwaka wose ubu biguha imbuto zimwe na zimwe wari utegereje.”
Hassan kandi yagaragaje ko yishimiye igihembo cye. Ati: “Ndashimira abafana ndetse n’abantu bose banshigikiye.
Ibi bije nyuma yuko Hassan yegukanye igikombe cya mbere cya marato ku Isi mu mikino Olempike yabereye i Paris. Yatsinze irushanwa rya marato ry’i Londres umwaka ushize.