Ni amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye avuga ko mu minsi yashize Marina yagiye muri Nigeria kwibagisha ikibuno.
Umuhanzikazi Marina yahakanye amakuru y’ibimaze iminsi bivugwa ko yibagishije akongeresha ikibuno.
Uyu muhanzikazi aganira n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda ko kwibagusha ikibuno, avuga ko atari ibintu yakora Yagize ati “Ukuri ni uko ntakora ibyo bintu, Imana ibindinde.”
Mu buryo bwo gutebya Marina yakomeje avuga ko nubwo abantu bakomeje kuvuga ko yibagishije ikibuno atariko bimeze ahubwo we azi ko yananutse.
Ati “Ahubwo narananutse niko imfura zibyibuha, iyo unanutse unanuka munda wabyibuha ukabyibuha ikibuno, sinzi impamvu batabyumva.”