Andres Iniesta umunya espanye wahoze akinira ikipe ye y’Igihugu, hamwe nikipe ya Barcelona . Akaba yararekeye gukina umupira wamaguru kumyaka yamavuko 40 , Uyu Andres Iniesta akaba yaratwaye igikombe k’Isi , atsinda igitego muri 2010 Fifa World Cup finali anatsindira irushanywa European Championship muri 2008 na 2012.
Tukivuga iby’ikipe ya Barcelona byayikoze kumutima ubwo yayibwiraga ko arigupanga kujya mumirimo yogutoza, Ati ” kuba mukibuga birarangiye, si naguma kure yumupira wamaguru, nubuzima byanjye kandi buzaguma kuba ubuzima bwanjye. Yego ayo marira twariranye iminsi yose yari amarira yibyishimo, ntago aramarira yumubabaro. Yaramarira yumuhungu uva mumugi muto witwa Fuentealbilla, warufite inzozi zokuzaba umukinnyi wamaguru, twajyeze kuri byinshi nyuma yogukora cyane nibitambo twatanze byokudacika intenjye , mufite agaciro mubuzima bwanjye.”
Abinyujije kurukuta rwe bya Instagrame , Andres Iniesta yatangiye amasomo yogutoza umupira wamaguru kugira ngo azabashe kubikora neza muminsi irimbere.
Iniesta yamaze igihe kinini kijyera kumyaka 22 mwikipe ya Barcelona nyuma yokurangiza muri club’s La Masia academy.