Abategetsi b’Uburusiya batangaje ko amato abiri yo mu bwoko bwa tanker yacitsemo ibice mu Nyanja, bituma amavuta ya peteroli ameneka mu mazi.
Amashusho yasohowe n’ubushinjacyaha bushinzwe ubwikorezi bwo mu majyepfo y’Uburusiya agaragaza ko tanker imwe yacitsemo kabiri, ndetse n’ibisuko by’amavuta byagaragaraga hejuru y’amazi.
Bivugwa ko ibi bigega byombi byagonze ku inkombe. Muri iki gikorwa, umuntu umwe mu bakozi yahasize ubuzima.
Ibi byabereye mu gace ka Kerch, gaherereye hagati y’Uburusiya na Crimea, ikirwa cyahoze ari icya Ukraine cyigaruriwe na Moscou mu 2014 mu buryo butemewe n’amategeko mpuzamahanga.
Igikorwa cyo gutabara cyarimo ubwato, kajugujugu, n’abakozi barenga 50. Aba bakozi bashoboye gutabara abakozi 13 bakuwe muri tanker imwe, ariko ibikorwa byahagaze kubera ibihe bibi by’ikirere.
Abakozi 14 bari mu bwato bwa kabiri baracyariho, kugeza ubu, nta bikorwa birimo gukorwa kugeza ikirere cyongeye kumera neza.
Perezida Vladimir Putin yategetse ko hashyirwaho itsinda rihagarariwe na Minisitiri w’Intebe wungirije Vitaly Savelyev kugira ngo hakorwe iperereza ku byateye iki kibazo no ku bushobozi buke bwo gukumira.
Michelle Bockmann, umusesenguzi w’inkuru zo mu kinyamakuru Lloyd’s List, yatangaje ko izo tanker zari iza sosiyete yitwa Volgatanker, kandi zari nto cyane ugereranije n’amato asanzwe akora ubucuruzi bw’amavuta ya peteroli ku rwego mpuzamahanga.
Nk’uko ibiro ntaramakuru Tass byabitangaje, izo tanker zari zitwaye toni 4,300 z’amavuta ya peteroli. Mu rwego mpuzamahanga, amato akoresha gutwara peteroli y’Uburusiya afite ubushobozi bwo gutwara toni zigera ku 120,000, bivuze ko izi tanker zakoreshwaga mu bikorwa byo gutwara amavuta mu nzuzi cyangwa ku nkengero z’amazi y’Uburusiya.
Inzira ya Kerch ni imwe mu nzira z’ingenzi Uburusiya bukoresha mu kohereza ibicuruzwa hanze. Iyi nzira ikoreshwa cyane mu bwikorezi bw’amavuta ya peteroli, lisansi, na gaze.
Muri 2007, indi tanker yitwa Volgoneft-139 yacitsemo kabiri mu gace ka Kerch kubera umuyaga mwinshi.
Uburusiya bushinjwa gukoresha amato akorera mu bwihisho adafite ubwishingizi bukwiye cyangwa kwemerwa k’ubuziranenge mpuzamahanga, kugira ngo hirindwe ibihano byafatiwe ibicuruzwa bya peteroli kuva aho bwatangiriye intambara kuri Ukraine muri Gashyantare 2022.
Icyakora, Bockmann avuga ko izo tanker ebyiri zagaragawe mu kibazo cyo ku cyumweru atari igice cy’ayo mato akora mu buryo butemewe n’amategeko.