Nyuma y’uko ubutegetsi bwa Assad bwaguye mu buryo butunguranye, Abanyasiriya basubiye mu mashuri bafite ibyiringiro bishya.
Hamwe n’inyeshyamba ziyoboye igihugu, abaturage bafite impungenge n’ibyishimo by’ubwisanzure bushya, bagasubiza amaso inyuma ku bihe by’ubukandamizi bw’imyaka yashize, ndetse bamwe basubira ku byiringiro byo kuzamura igihugu, mu gihe abandi bagira impungenge zejo hazaza.
Maysoun al-Ali, umuyobozi w’ishuri rya Nahla Zaidan, yagize ati: “Uyu ni umunsi wa mbere w’amasomo nyuma y’uko ubutegetsi bwa Assad bugwa.
Bmwe mu baturage ba Siriya batangaje ko ubu bari mu bwisanzure bushya. Ati: “Turi gukora cyane kugira ngo twubake iki gihugu hamwe n’abana bacu, nubwo hari abumva bafite ubwoba. Turi gukora kugira ngo twubake Siriya nshya, kugira tugire igihugu cyubatse ku nkingi z’iterambere, umutekano, n’ubwisanzure.”
Impinduka zabaye nyinshi kandi nziza, aho hari ho ibice bike by’ibyaha bishingiye ku madini cyangwa ibikorwa byo kwihorera.
Abagiraneza barigisha abaturage, kandi ubutegetsi bushya bwihaye ishingiro ryo gukemura ibibazo by’ubukungu no gukuraho ruswa, aho abarwanyi b’inyeshyamba bakomeje gushyira mu bikorwa gahunda yo guteza imbere igihugu.
Ribah al-Ahmad, utuye i Damasiko, yavuze ati: “Icyumweru kimwe nyuma yo kugwa kwa guverinoma ya Assad, kugeza ubu Ikirere kiratuje, abanyeshuri, abarimu bakaba bakomeje zimwe mu nshingano bagombwa.”
N’ubwo muri ibi bihe byo guhinduka, benshi bashishikajwe no kubona inzira nshya y’icyerekezo cy’iterambere aho kiri kwerekeza, bakaba bari ku rugendo rwo gukomeza kubaka igihugu cyabo, nyuma y’ubutegetsi bwa Assad bwamaze imyaka myinshi.