Abatuye igihugu cya CANADA bakiranye yombi kuza kwa KIDUMU muri CANADA mu bitaramo byo kuzenguruka iki gihugu dore ko bamwe babifata nko kugaruka kwa Mesiya.
Mu makuru dukura mu bateguye iki gitaramo nuko KIDUMU impamvu ari nawe muhanzi bahisemo kuzana gutaramira abatuye CANADA nuko ariwe byagaragaye ko akunzwe n’abatari bake mu bavuga indimi za EAC batuye muri kiriya gihugu.
Twageragere gutohoza amakuru y’imbitse niba koko babona ko yabona abafana mu gitaramo yateguriwe na PCK ENTERTAINMENT 99% bose bemeza ko ntakabuza uyu muhanzi ari inararibonye kandi akunzwe ku kigero ntagereranywa.
Abasore n’inkumi basubiye mu masoko acuruza imyenda n’imirimbo ngo bazakirane KIDUMU ubusirimu bwinshi.
Uwiyita DUMBA usanzwe akorera kuri murandasi ni umwe mu bantu bakomeje kwerekana ko ategereje kubona uyu muhanzi kurusha uko ategereje imperuka…
Uburyo bworoshye waguramo TICKET ni uguca kuri iyi link bitewe naho utuye.