Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yihanije uruganda rwa Apple, irushinja gukoresha amabuye y’agaciro atatu azwi nka étain, tantale na tungstène (3T), ivuga ko ava mu burasirazuba bwa Congo biciye mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.
Kinshasa ivuga ko Apple ikoresha aya mabuye mu bikoresho byayo by’ikoranabuhanga, kandi ko kugura aya mabuye bituma imitwe yitwaje intwaro muri Congo ibona imari, bigateza umutekano muke n’ibibazo ku baturage n’ibidukikije.
Leta y’u Rwanda yahakanye ibi birego, ivuga ko icukura hagati ya toni 8,000 na 9,000 z’amabuye
y’agaciro buri mwaka, kandi ko rutunganya 9% bya tantale ikoreshwa mu bikoresho bya ‘electronique’.
Kinshasa yasabye Apple ibisobanuro mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu, yihaniza ko
nibitubahirizwa izafata ingamba zirimo no kurega mu nkiko z’i Burayi.
Si ubwa mbere inganda z’ikoranabuhanga zishinjwa gukoresha amabuye y’agaciro aturuka mu bice by’intambara muri Congo; mu 2019, Apple na kompanyi zindi nka Microsoft na Tesla zarezwe kugura cobalt iva muri Congo ikoreshejwe abana mu bucukuzi.
Ibi birego byongera umwuka mubi mu mubano hagati ya RDC n’u Rwanda, aho Kinshasa ishinja Kigali guteza umutekano mucye igamije gusahura umutungo kamere wa Congo, ibyo u Rwanda rwakomeje guhakana.