Mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana, mu Kagari ka Gitisi ubwo umukecuru Uzamukunda Pascazia aratunga agatoki umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu yuko amuhoza ku inkeke ashaka kumusambanya.
Uyu mukecuru urengeje imyaka 50 ubwo yatangaga ikirego cye imbere y’umuyobozi wa Karere ka Ruhango ndetse nizindi nzego zitandukanye, yagarutse avugako akunze kumuhohoterwa nuyu muyobozi witwa Charles, ngo yamubwiye ko adakwiye umusaza babana ndetse anamubwira ko atamutosha ibyo bikaba aribyo byatumaga amuhoza ku inkeke amusaba ko baryamana uyu mukecuru ngo yabyanga Umuyobozi akamufata akamukubita. uyu mukecuru yavuze ko byageze aho gukomanga murugo rwabo ahagna saa 1:00 za nijoro maze akaza kubabyutsa we n’umugabo we bikarangira abajyanye kubafungirana mu biro by’Akagari ka Gitisi nyamaza ibi byose bikaba byaratewe nuko yamwangiye ko yamusambanya.
Uyu mukecuru ngo yamuhakaniye inshuro nyinshi amubwirako atasambana nawe dore ko yaba akoze amahano kuko ageze kucyigero cy’imyaka myinshi kandi uyu muyobozi ushaka ko basambana akiri umwana muto, uyu mukecuru akavuga ko ataryamana nawe dore ko ngo yaba akoze amahano icyo yavuze nuko yaba amusebeje mu bakwe.
Uyu mukecuru mbere yuko ibi byose biba yari yaramwihanangirije avuga ko azajya kumurega mu bayobozi bakuru kuko imyitwarire ye idahwitse umuranga atari iya bayobozi, maze ibyo byose uyu muyobozi Charles amubwira ko naramuka ajyiye kumurega ko ntacyo bizatanga kandi azaramuka amenye ayo makuru yuko yagiye kumurega azamuhana byinangarugero doreko ngo nta muyobozi uregwa ahubwo avugirwa imikorere ye myiza.
Mu byifuzo byuyu mukecuru yifuzaga koyarenganurwa kuko uyu muyobozi Charles ko yakomeza gukurikiranwa kuko akomeje guhohoterwa. Ibi byatume umunyamakuru wa Kasuku Media ashaka Muhayimana Charles
maze nawe tumubaza kubyo aregwa niba ari ukuri, uyu Charles avuga ko ibyo yakorewe ubwo hatangwaga ikirego cye mu nteko yabaturage we ngo abifata nkihohoterwa yakorewe ngo doreko akimara kumurega mu nteko yabaturage ngo bahise babatwara ku rwego rw’ubugenzacyaha RIB mu Karere ka Ruhango maze ngo abayobozi baza kubarekura bababwirako bazakomeza gukora iperereza ku bwiki kibazo.
Charles avuga yivuye inyuma ko atigeze ashaka gusambanya uyu mukecuru akavuga ko ari icyasha bitewe ko ari umuyobozi, akana avuga ko atigeze akubita uyu mukecuru ndetse n’umugabo we kandi ntiyigeze anabafungirana ku biro nkuko uyu mukecuru abimushinja.
Umukecuru Uzamukunda Pascazia w’imyaka irenga 50 aratunga agatoki umuyobozi ushinzwe umutekano mu Kagari ka Gitisi gushaka kumusambanya.
Charles umuyobozi ushinjwa gukora ihohoterwa.