Harris na Trump bamaze umunsi ubanziriza umunsi w’amatora biyamamariza muri leta zunze ubumwe z’Amerika mu gushaka amajwi ya nyuma.
Abatora bahinduriwe amakuru yabo yibanze ashingiye kubitekerezo byerekeranye ninde uzatorerwa ku mwanya wa President wa Leta zunze ubwumwe z’Amerika, Ibyavuye muri ibyo bitekerezo bishobora guhindura cyane ibyavuye mu matora kandi ko ibyo bitareba ko buri matora afite imibare fatizo y’ibarurishamibare ibyitwa “margin of error”.
Amatora ni mu gihe agamije gushaka uzasimbura uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Biden. Donald Trump wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2017 kugeza mu 2021, yicuza kuba yaremeye kuva ku butegetsi ubwo Joe Biden yamutsindaga mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka mu 2020. Mu bikorwa byo kwiyamamaza byakomereje mu mujyi wa Lititz muri Leta ya Pennsylvania kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2024, Trump yabwiye Abanyamerika ko yibwe amajwi mu 2020 igihugu cyabo cyagiye gisubira inyuma bigaragarira na buri wese.
Trump yavuze ko mu gihe yari ku butegetsi, umupaka wa Amerika na Mexique wari utekanye kuko yashoboye gukumira umubare munini w’abimukira batemewe n’amategeko bageragezaga kwinjira mu gihugu cyabo.
Uyu munyapolitiki warahiriye kwirukana abimukira benshi batemewe n’amategeko yagize ati “Twari dufite umupaka utekanye mu mateka y’igihugu cyacu. Ntabwo nagombaga kuvaho.”
Trump ntiyemera uburyo bwo gutora hifashishijwe ikoranabuhanga. Yagaragaje ko afite impungenge zo kwibwa amajwi mu gihe Abanyamerika baba badahawe impapuro zo gutoreraho n’amakarita y’itora.
Yagize ati “Muri California ho, ntabwo muri kwemererwa gusaba ikarita y’itora. Bari kubikora gusa kubera ko bashaka kwiba.”
Intsinzi ya Biden yateje imyigaragambyo ikomeye y’abashyigikiye Trump. Tariki ya 6 Mutarama 2021, bateye ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, bayinjiramo, bangiza ibikoresho byaho.
Ni mu gihe ku mugoroba ubanziriza umunsi w’amatora muri Amerika, abakandida ku mwanya wa perezida ya Donald Trump na Kamala Harris bagerageje gusohoza imihigo y’ibanze ku bashyigikiye amatora. Ni mu gihe Visi Perezida Harris yerekeje mu mijyi yo muri Pennsylvania mu gihe uwahoze ari Perezida Trump yasoreje mu gace ka Carolina y’Amajyaruguru, Pennsylvania na Michigan.
Ibisubizo byambere by’umunsi w’amatora mu mwaka wa 2024 biri muri Dixville Notch, muri New Hampshire. Uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump na mugenzi we bahanganiye ku mwanya wo kuba Perezida; Kamala Harris bagabanye amajwi atandatu muri uwo mujyi muto.
Ibarura rya nyuma ryasomwe na bayobozi ahagana saa 12:10 za mu gitondo kuri uyu wa 5 Ukwakira kuyu mwaka wa 2024, 3 kuri Trump na 3 kuri Harris, ni mu gihe bagabanye amajwi atandatu ya benegihugu bo muri Dixville Notch, uyu mujyi akaba ari umujyi wa kure udafite ubufatanye mu karere ka New Hampshire mu majyaruguru y’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika, ni mu gihe amatora yabaye mu gicuku.