Abayobozi bemeje ko abantu 71, barimo abashyitsi baturutse mu birori by’ubukwe, bahasize ubuzima nyuma y’uko ikamyo yaguye mu ruzi mu gace ka Sidama, mu majyepfo ya Ethiopia.
Wosenyeleh Simion, umwe mu bayobozi, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko iyi kamyo yabuze ikiraro maze igwa mu ruzi. Yongeyeho ko ikamyo yari iremerewe cyane, igikekwa kuba kimwe mu byateye iyi mpanuka ikomeye.
Komisiyo ya Polisi y’i Sidama yatangaje ko mu bahitanywe harimo abagabo 68 n’abagore 3. Amashusho yashyizwe kuri Facebook n’ishami ry’ubuzima rya leta agaragaza abaturage bagerageza gukura ikamyo mu mazi mu gace ka Bona. Andi mafoto yerekana imirambo iryamye hasi, aho bamwe bagaragaye bafite ibikomere bikomeye.
Ethiopia izwiho kugira impfu nyinshi zituruka ku mpanuka z’imihanda muri Afurika, aho buri mwaka hapfa abantu ibihumbi. Guhutiraho no kurenga ku mategeko y’umuhanda bikunze kuvugwa nk’impamvu nyamukuru.
Iperereza kuri iyi mpanuka rirakomeje, ariko aya makuba yongeye kugaragaza ko hakenewe ingamba zihamye zo gucunga umutekano wo mu mihanda muri iki gihugu.
Abantu 71 bapfuye mu mpanuka ikomeye y’ikamyo muri Ethiopia.