Inama y ‘abadepite bo muri Uganda yaba ku mugoroba wo ku wa 6 Ukwakira kuyu mwaka wa 2024 bakozanyijeho ubwo bari mu nama y’Inteko Rusange yiga ku ivugururwa ry’umushinga werekeye ikawa, 12 bahita bahagarikwa.
Depite Francis Zaake na Anthony Akol bari mu batangije izi mvururu ubwo Inteko yari iri kwiga ku mushinga w’ivugururwa ry’itegeko ryerekeye ikawa utavuzweho rumwe.
Intonganya zatangiye igihe umudepite wo mu ntara ya Mityana, Francis Zaake yahagurukaga akavugaga ko mu cyumba cy’Inteko Rusange hinjiyemo umuntu utari Umudepite ufite imbunda kandi bikaba biteje impungenge, ariko Perezida w’Inteko amubwira ko ari umurinzi we kandi nta ntwaro afite.
Ubwo Sepite Zaake yari asubiye kwicara yasanze Depite Antony Akol yamwicariye ku ntebe, agerageza ku musunika ngo amwigizeyo, ntibumvikana batangira guterana ibipfunsi, n’abandi badepite babyinjiramo haba akaduruvayo mu Nteko.
Byasabye abadepite bagenzi babo n’abashinzwe umutekano guhagarika iyo mirwano, Perezida w’’Inteko Ishinga Amategeko ahata atangaza ko ahagaritse Abadepite 12 bose bivanze muri izo mvururu.
Aba badepite bahanishijwe kutitabira Inteko Rusange eshatu zikurikiranya barimo Akol, Zaake, Wakayima Musoke, Aloysius Mukasa, Charles Tebandeke, Isaiah Ssasaga, Asinansi Nyakato, Derrick Nyeko, Frank Kabuye, Ronald Evan Kanyike, Susan Mugabi na Shamim Malende.
Amakuru yamenyekanye nyuma avuga ko Depite Zaake yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya, bikavugwa ko yaba yagiriye ibibazo muri iyo mirwano.