Vera Sidika ni umugore w’umunya-Kenya wamenyekanye cyane cyane kuva mu mwaka wa 2012 ubwo yagaragara mu mashusho yakutswe cyane ya P-Unit yitwa You Guy bafatanije n’undi muhanzi witwa COLLO. Uyu Vera Sidika agaragara muri iyi ndirimbo yahise ikundwa cyane abantu batangira kumwibazaho gusa abandi bakamwireka ko bamushyigikiye niho yahise azamukira atangira kwinjira mu gukorera amafaranga yaba ku mbuga nkoranyambaga ndetse na za Televisions.
Uyu Vera Sidika kandi afite ibiganiro byinshi akora akenshi yibanda mu kwamamaza amavuta yo kwisiga, perfums… ibintu n’ubundi akorera cyane ku mbuga ze zitandukanye aho abarirwa mu kayabo ka $2.5 million atunze; tugerageje ni nka Miliyari eshatu z’amanyarwanda.
Uyu mugore rero w’icyamamare akaba n’umunyemali kuko afite businesses nyinshi ari naho akomora kariya kayabo yibitse; ngo agarukanye imbaraga nyinshi aho agiye kwigaragaza cyane yaba kuri TVs n’imbuga nkoranyambaga; ibintu avuga ko yari yarabigabanije kujyirango abanze yite ku muryango ndetse n’ubushabitsi bwe.
Imana izamubashishe!