Ku wa gatandato w’ejo hashize taliki ya 8 Ugushyingo, abayobozi ba politiki n’imiryango itegamiye kuri leta ya congo batangaje ko bafatanije kurwanya imyigaragambyo y’itegeko nshinga bagamije kwemeza ko Perezida Felix Tshisekedi agumana ubutegetsi ubuziraherezo.
Ni mu gihe ihuriro ryiswe ‘National Awakening’, iryo shyirahamwe rizakora inama yaryo ya mbere mu Kuboza kuyu mwaka wa 2024, mu rwego rwo guha icyubahiro referendum yo mu mwaka wa 2005.
Abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi Martin Fayulu na Moïse Katumbi na bo bayoboye ingamba zitandukanye zirwanya umushinga wo gusuzuma itegeko nshinga ryashyizweho mu 2005.
Abayoboke b’ishyaka rya Tshisekedi bavuga ko itegeko nshinga ririho ryanditswe bivuye ku ntege nke z’ubuyobozi kubera ko igihugu gihora mu ntambara za buri gihe. Bavuga ko hakenewe ivugururwa kugira ngo ubusugire bw’igihugu bukomeze kubungabungwa