Umuhanzi Omah Lay ukomoka mu gihugu cya Nigeria wibitseho akayabo k’amafaranga akaba ari mu bahanzi bo mu gihugu cya Nigeria ufite abafana batari bake, yabaye umuntu wa kabiri uguze imodoka ya Tesla Cyber Truck mu gihugu cya Nigeria iyi modoka ni imwe muzikunzwe cyane ku Isi zikoranye ubuhanga budasanzwe, aho iyi modoka ushobora kuyibwira aho ukeneye kwerekeza ikagutwara.
Iyi modoka bigoye kwiyumvisha imiterere yayo, uhereye ku buryo igaragara, wagira ngo ni imwe yifashishwa mu ntambara ariko siko biri kuko ni imodoka isanzwe umuntu wese yatunga, icyiza ni uko ihendutse; Yego ni byo irahendutse kuri wowe utunze zimwe twita V8, iyo utunze irimo izi ebyiri ariko ntaho bihuriye.
Iyi modoka ntikoreshwa lisansi cyangwa mazutu nk’izisanzwe ahubwo ikoresha amashanyarazi, ariko ikoranye uburyo bwakira ingufu z’izuba ku buryo igenda yiyongeramo umuriro. Ni uburyo bufite ubushobozi bwo kwakira ingufi zatuma imodoka igenda ibilometero biri hagati ya 24 na 64.
Ni mu gihe ibi byemejwe n’abagurisha izi modoka aho basabye abantu kuvuga umuntu waguze imodoka 2 za Tesla Cyber Truck ngo bamuhembe hanyuma uwavuze Omah Lay bamubwira ko ari ukuri ndetse bamusaba nimero ya konte bamuhe ayo yatsindiye.
Omah Lay umuhanzi wo mu gihugu cya Nijeriya ari muri bamwe bibitseho Tesla Cybertruck.
Tesla Cyebertruck imwe mu modoka ikorwa n’uruganda rw’umuherwe Elon Musk.