Bizimana Djihad kapiteni w’ikipe y’igihigu y’u Rwanda, Amavubi, yavuze ko biteguye kuzatanga imbaraga zose ubundi bagatsinda Libya mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025.
Bizimana Djihad usanzwe ukinira ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine, yavuze ko abakinnyi bose biteguye umukino wa Libya.
Yagize ati” Ni umukino twiteguye neza nk’indi mikino yose kuko iyo turi kwitegura umukino tuba turi gushaka instinzi.
Navuga ko abakinnyi biteguye bose, abenshi barimo barakina mu makipe yabo, ntekereza ko ibyinshyi dusanzwe tubikora, umutoza turasanganwe, numva ko rero muri rusange ikipe iriteguye turi gushaka amanota atatu ku munsi wo ku wa kane”.
Ibi yabitangaje taliki ya 12/11/2024 ubwo yari mu myitozo n’abakinnyi b’Amavubi ku kibuga cy’imyitozo cya stade Amahoro.
Kapiteni w’Amavubi yakomeje avuga ko ari intambwe ku ntambwe dore ko bakeneye gutsinda umukino wa Libya ubundi bakazabona gutekereza ku wa Nigeria.
Bizimana Djihad yasabye Abanyarwanda ko bazajya kubashyigikira ari benshi.
Ku wa kane w’iki Cyumweru Saa kumi n’ebyiri nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi izakira Libya muri Stade Amahoro mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Marocco.
Bizimana Djihad kapiteni w’ikipe y’igihigu y’u Rwanda, Amavubi