Elon Musk, Umuyobozi Mukuru wa Tesla na SpaceX, yagaragaje ko yifuza kugura ikipe y’umupira w’amaguru ya Liverpool, ikipe ikina muri Premier League shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza. Nubwo Fenway Sports Group (FSG), abashoramari ba Liverpool, batigeze batangaza ko bateganya kugurisha ikipe.
Errol Musk, se wa Elon, yatangarije Times Radio ko umuhungu we ashishikajwe no gutwara ibikombe bitandatu by’igikombe cy’Uburayi hamwe na Liverpool. Yagize ati: “Yego, ariko ntibivuze ko azayigura. Arabyifuza, kandi birumvikana ko umuntu wese yabishaka.” Yongeyeho ati: “Nta byinshi nabivugaho, ariko birashoboka ko birashoboka ko yanayigura!”
Ku rundi ruhande, umuvugizi wa FSG yahakanye aya makuru ubwo yaganiraga na Associated Press, avuga ko “nta kuri kuri ibyo bihuha.”
Muri Nzeri 2023, FSG yagurishije imigabane mike mu kigo cy’ishoramari cyo muri Amerika, Dynasty Equity. Icyo gihe, Mike Gordon, Perezida wa FSG, yavuze ko bahora biteguye gukorana n’abafatanyabikorwa bafite ubushobozi bwo gufasha Liverpool gukomeza kugira ubushobozi bwo guhangana no kugira amikoro mu myaka iri imbere.
Errol Musk yavuze ko umuryango wabo ufite amateka yihariye muri Liverpool, aho bagiye bahura n’abagize itsinda rya Beatles bakiri bato.
Nubwo amakuru avuga ko Musk ashishikajwe na Liverpool bitaremezwa ko yayiguura, ikipe ikomeje urugendo rwo kwiyubaka no gukomeza kuba imwe mu makipe akomeye ku rwego rw’Isi.