Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’aho ikipe itandukaniye n’umutoza Julen Lopetegui ku wa 8 Mutarama 2025. Lopetegui yari amaze amezi atandatu atoza iyi kipe, ariko umusaruro muke wagiye ugaragara mu mikino itandukanye yatumye ubuyobozi bw’ikipe bufata icyemezo cyo gutandukana na we.
Graham Potter, umutoza w’imyaka 49 wamenyekanye cyane ubwo yatangiraga gushinga izina muri Swansea City akajya yitwara neza mu mikino ya Championship, ndetse no mu myaka yashize akayobora Brighton & Hove Albion ku rwego rwiza muri Premier League, azwiho uburyo bwe bwihariye bwo gutoza n’imikinire y’ubuhanga.
Nyuma yo kugera muri Chelsea mu kwezi kwa Nzeri 2022, Potter yari afite intego yo kuzahura ikipe ariko ntibyamukundiye, ndetse nyuma yo kuva muri iyi kipe mu kwezi kwa Mata 2023, yabayeho adafite ikipe atoza mu gihe kirenze umwaka.
West Ham United, yizera ko Potter ashobora guhindura amateka yayo nyuma y’uko iyi kipe imaze igihe igaragaza ibibazo by’umusaruro. Uyu mugabo aje asanga ikipe iri ku mwanya wa 10 muri Premier League, ibintu bitahura n’icyerekezo ubuyobozi n’abafana bifuza.
Ubwo yashyirwagaho nk’umutoza mushya, Graham Potter yavuze ko afite icyizere gikomeye cyo gufasha West Ham United kongera kwisubiza icyubahiro mu kibuga no kongera guha abafana ibyishimo.
Yagize ati, “Ni ishema rikomeye kandi ntashidikanya ko dufite ubushobozi bwo gutera intambwe ikomeye. Abakinnyi, abafana, n’ubuyobozi bose dukeneye gufatanya kugira ngo twubake ejo hazaza heza.”
Icyizere ku buryo Potter azakoresha hamwe n’imikoranire ye n’abakinnyi byitezweho impinduka zikomeye, cyane ko afite ubunararibonye bwo gukora neza n’amakipe yaciyemo. Abakunzi ba West Ham United bafite amatsiko yo kureba niba uyu mutoza azaba umuti w’ibibazo iyi kipe imaze igihe ifite.