Ku wa kane taliki 14 Ugushyingo, abatuye mu gace ko mu murwa mukuru wa Haiti bagabweho igitero n’agatsiko niko gubahunga ingo zabo barazita, bamwe bakavuga ko nta bisobanuro bafite kuri bo aho babona aho baba.
Mu murwa mukuru Port-au-Prince, ni kamwe mu turere tutari twarigaruriwe n’udutsiko. Haje kugaragara ihohoterwa mu murwa mukuru nyuma yuko Haiti yirukanye ikanasimbuza minisitiri w’intebe w’agateganyo iicyo gihe habaye amakimbirane ya politiki ndetse na ruswa yashinjwaga abagize akanama k’inzibacyuho yashyizweho kugira ngo Haiti igarure demokarasi yabo.
Umugore umwe mu bapakiye ibintu byabo ngo agende yavuze ko nubwo yabonye icumbi ry’agateganyo muri Port-au-Prince, ahangayikishijwe n’uko utu dutsiko tuzibasira izindi ngo mu bihe birimbere.
Agatsiko nk’ihuriro rya Viv Ansanm gakunze gufata umwanya w’akaduruvayo ka politiki kugirango bafate ubutegetsi nkubwo bwagaragaye muri Solino mu minsi yashize.
Agatsiko kandi kafunze ahanini ikibuga cy’indege gikuru cy’igihugu, barashe indege zitari nke, gikomeretsa umwe mu bakozi b’indege ku wa mbere. Umuryango w’abibumbye ugereranya ko udutsiko tugenzura 85% by’umujyi.