Kristina Ozturk, umubyeyi ukomoka mu Burusiya, amaze kwamamara ku Isi yose kubera uburyo bwo kurera urubyaro rwinshi ku myaka mike. Afite abana 22, aho umwe yabyawe nawe ubwe, mu gihe abandi 21 bavutse binyuze mu buryo bwitwa surrogacy, uburyo umuntu agutwitira.
Ibi byamuhaye izina mu binyamakuru bitandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bamwita “Super Mom” kubera umuhate we n’intego afite.
Kristina, ku myaka ye 26 gusa, arifuza kugira umuryango munini cyane. Intego ye yo kugeza ku bana 100 yatangaje abantu benshi, cyane ko bitoroshye kubigeraho mu buryo bw’amikoro, imitegurire, ndetse n’ubuzima busanzwe bwa buri munsi.
Nubwo bimeze bityo, Kristina na Alex, umugabo we, bahamya ko bafite ubushobozi bwo kurera abana benshi nta nkomyi.
Bafite imishinga yo gukoresha uburyo bwa surrogacy mu buryo bwagutse kugira ngo babashe kugera kuri iyo ntego mu gihe gito gishoboka.
Kristina avuga ko gukunda abana ari yo mpamvu nyamukuru imutera imbaraga zo kugena iyi ntego idasanzwe. Yongeraho ko buri mwana afite agaciro kandi ko ashaka gutanga urukundo no kwita ku bana be bose uko bashobora kuba benshi uko ari kose. Abana bose babaho neza kandi bafite ubuzima bufite gahunda.
Nubwo benshi bashobora kubona iyi ntego nk’ibintu bidasanzwe cyangwa biboneka gake, Kristina yerekana ko hari abantu bafite ubushake bwo gukora ibirenze ibyo abantu bamenyereye, ndetse akerekana uburyo ubuzima bushobora guhindurwa n’imigambi ishingiye ku rukundo n’ubushake.