Nyuma y’uko urubuga rwa TikTok ruhagaritswe by’agateganyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, benshi mu bakunzi barwo n’abakoresha barwo bagaragaje akababaro n’uburakari kuri uyu mwanzuro. Ni icyemezo cyaje kigwiriye cyane cyane urubyiruko, dore ko TikTok ari urubuga rukoreshwa cyane n’abasore n’inkumi mu gusangiza amafoto n’amashusho afatwa nk’ubutumwa bwihuse.
Icyakora, icyatunguranye ni uko uru rubuga rwongeye gusubira ku murongo mu gihe kitageze ku masaha 24 rufunzwe, ibintu byashimishije benshi ndetse bigaragaza ko hari icyizere ku bijyanye n’uburenganzira bw’ikoranabuhanga muri Amerika.
Bivugwa ko iki cyemezo cyo kongera gufungura TikTok cyashingiye ku biganiro hagati y’abategetsi bakuru, barimo n’umuyobozi mukuru w’uru rubuga ndetse na Donald Trump, uherutse kurahirira kuyobora Amerika.
Ni ikimenyetso cy’uko ibibazo bishingiye ku mahame y’umutekano n’uburenganzira bw’abakoresha ikoranabuhanga bishobora gukemurwa binyuze mu biganiro, aho gufata ibyemezo byihuse bigira ingaruka ku muryango mugari.
Ku rundi ruhande, abasesenguzi bemeza ko kongera gufungura uru rubuga byaba bigamije guhosha imyigaragambyo y’abasanzwe barukoresha, dore ko bari batangiye kugaragaza ko batishimiye na gato icyemezo cyo guhagarika TikTok.
Ibi bibaye mu gihe Donald Trump yinjiye mu ngoro y’umukuru w’Igihugu yemeza ko azashyira imbere uburenganzira bwa buri wese, harimo no kubahiriza amategeko arebana n’ikoranabuhanga, ibintu benshi bafata nk’icyizere ku hazaza h’ubwisanzure ku mbuga nkoranyambaga muri Amerika.