Nyuma y’uko urubuga rwa TikTok ruhagaritswe by’agateganyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, benshi mu bakunzi barwo n’abakoresha barwo bagaragaje akababaro nโuburakari kuri uyu mwanzuro. Ni icyemezo cyaje kigwiriye cyane cyane urubyiruko, dore ko TikTok ari urubuga rukoreshwa cyane nโabasore nโinkumi mu gusangiza amafoto nโamashusho afatwa nkโubutumwa bwihuse.
Icyakora, icyatunguranye ni uko uru rubuga rwongeye gusubira ku murongo mu gihe kitageze ku masaha 24 rufunzwe, ibintu byashimishije benshi ndetse bigaragaza ko hari icyizere ku bijyanye nโuburenganzira bwโikoranabuhanga muri Amerika.
Bivugwa ko iki cyemezo cyo kongera gufungura TikTok cyashingiye ku biganiro hagati yโabategetsi bakuru, barimo nโumuyobozi mukuru wโuru rubuga ndetse na Donald Trump, uherutse kurahirira kuyobora Amerika.
Ni ikimenyetso cyโuko ibibazo bishingiye ku mahame yโumutekano nโuburenganzira bwโabakoresha ikoranabuhanga bishobora gukemurwa binyuze mu biganiro, aho gufata ibyemezo byihuse bigira ingaruka ku muryango mugari.
Ku rundi ruhande, abasesenguzi bemeza ko kongera gufungura uru rubuga byaba bigamije guhosha imyigaragambyo yโabasanzwe barukoresha, dore ko bari batangiye kugaragaza ko batishimiye na gato icyemezo cyo guhagarika TikTok.
Ibi bibaye mu gihe Donald Trump yinjiye mu ngoro yโumukuru wโIgihugu yemeza ko azashyira imbere uburenganzira bwa buri wese, harimo no kubahiriza amategeko arebana nโikoranabuhanga, ibintu benshi bafata nkโicyizere ku hazaza hโubwisanzure ku mbuga nkoranyambaga muri Amerika.























