Mu Karere ka Rukiga, mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Uganda, imodoka y’ikamyo yo mu Rwanda yarenze umuhanda igonga inzu yo guturamo n’amaduka atatu, ikomeretsa umuntu umwe. Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2025, ahagana saa tanu za mu gitondo, mu kagari ka Rwabahazi, mu muhanda Ntungamo-Kabale.
Iyo kamyo yo mu bwoko bwa Mercedes Benz Actros, ifite ibirango RAG 876S/RL 6264, yavaga mu mujyi wa Ntungamo yerekeza mu murwa mukuru wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Kigezi, Elly Maate, yatangaje ko iyi mpanuka yabaye mu ikorosi ribi aho umushoferi w’iyo kamyo ananirwa kuyigarura ku murongo, ikarenga umuhanda igonga amapoto y’amashanyarazi, inzu, n’amaduka.
Elly Maate yagize ati: “Ikamyo yarenze umuhanda igwira inzu n’amaduka, ikomeretsa umuntu umwe wari urimo.” Uwakomeretse yahise ajyanwa ku bitaro by’Akarere ka Kabale kugira ngo avurwe byihuse.
Ibyangiritse ni byinshi, birimo amatara y’amashanyarazi n’inzu ebyiri zangiritse ku buryo bukomeye.
Abaturage bo muri aka gace bavugaga ko uyu muhanda usanzwe uca mu misozi ufite amakorosi akaze, kandi ukaba ari imwe mu mpamvu nyamukuru z’impanuka zihabera.
Ikamyo yahise ifatwa na polisi ya Uganda mu gihe hagikorwa iperereza ku byateye iyo mpanuka. Polisi ivuga ko hakenewe kureba niba umushoferi yari afite ibyangombwa byuzuye kandi niba imodoka yari mu buryo bugezweho bwo gukorerwa isuzuma ry’imiterere yayo.
Abaturiye aho iyi mpanuka yabereye bavuze ko babonye ikamyo itwarwa ku muvuduko mwinshi itaragera mu ikorosi.
Umwe mu baturage yagize ati: “Twari twicaye hafi, dutekereza ko byari bisanzwe, ariko dutungurwa no kubona imodoka yegera inyubako zacu.”
Polisi y’Akarere ka Kigezi irasaba abatwara ibinyabiziga by’imizigo kwitondera uyu muhanda cyane cyane mu bice bifite amakorosi. Ibi bikaba ari ubutumwa bugamije kugabanya impanuka zikomeje kwibasira uyu muhanda ufatiye runini ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.
Iperereza rirakomeje kandi rizagena niba hari ibihano bishobora gufatirwa umushoferi cyangwa kompanyi nyiri iyi kamyo.