Umucamanza wa Leta Yvonne Gonzalez Rogers yavuze ko ari ibintu “bitoroshye” kuri Musk kwemeza ko azahura n’ingaruka zikomeye igihe adafashijwe guhagarika icyemezo cya OpenAI cyo kuva mu rwego rw’ikigo kitari icy’ubucuruzi kikaba ikigo kigamije inyungu.
Nyamara, uyu mucamanza yanagaragaje impungenge ku mubano wa OpenAI na Microsoft, ndetse yemeza ko atazabuza urubanza gukomeza kugeza rukemuwe n’akanama k’abacamanza umwaka utaha.
“Birashoboka ko ibyo Bwana Musk avuga ari ukuri. Tuzabimenya. Azatangira ubuhamya mu rukiko,” yagize ati.
Musk, umwe mu bashinze OpenAI ndetse akanayitangira inkunga, yajyanye uru rubanza mu nkiko umwaka ushize, abanje kurujyana mu rukiko rwa leta hanyuma arusubiza mu rukiko rwa federal. Yashinjaga OpenAI kwica amahame yayo nk’ikigo kigamije inyungu rusange. Avuga ko yatanze agera kuri miliyoni $45 kuva ishyirwaho kugeza mu 2018, nk’uko umunyamategeko we yabivuze ku wa kabiri.
Musk yagaruye uru rubanza nyuma y’uko OpenAI ikomeje gahunda yo guhinduka ikigo cy’ubucuruzi. Yashyizemo ibirego bishya ndetse anongera urutonde rw’abashinjwa, anasaba urukiko gutanga itegeko ribuza OpenAI gukomeza iyi gahunda. Yongeyeho kandi sosiyete ye y’ubwenge bw’ubukorano yitwa xAI nk’umwe mu barega.
Muri uru rubanza, Musk yareze n’abandi barimo Microsoft na Reid Hoffman, umwe mu bashinze LinkedIn, wabaye muri komite nyobozi ya OpenAI ndetse akaba ari no muri komite ya Microsoft.
Gonzalez Rogers yavuze ko asaba ibimenyetso bikomeye kugira ngo yemere icyemezo nka kiriya Musk yifuza, ariko ntiyatangaje umwanzuro. Yavuze ko afite “impungenge zikomeye” ku bantu babiri bo muri Microsoft bari muri komite nyobozi ya OpenAI: Hoffman na Deanna Templeton, wari umujyanama utagira ijambo mu gutora.
“None se mushaka kunyumvisha ko uwo muntu yari ahari yumva ibiganiro byose nta kintu na kimwe abwiye abandi? Ubundi icyari kumujyana hariya ni iki, niba atari ukumenya ibihabera akabigeza kuri Microsoft?” uyu mucamanza yibajije.
Hoffman yinjiye muri komite ya Microsoft nyuma y’uko iyi sosiyete iguze LinkedIn. Yavuye muri OpenAI mu 2023 kugira ngo atagira imbogamizi zijyanye n’indi sosiyete ye y’ubwenge bw’ubukorano yitwa Inflection.
Templeton, nawe warezwe na Musk, yari umunyamuryango utagira ijambo mu gutora muri OpenAI nyuma y’uko Satya Nadella wa Microsoft asabye kongeramo abantu bashya. Nyamara, yaje gukurwa muri iyo komite nyuma y’uko abashinzwe kurwanya ubucuruzi bw’akarengane muri Amerika bagaragaje impungenge.
Uyu mucamanza yaciye imanza nyinshi zijyanye n’ikoranabuhanga, zirimo urubanza Apple yaregwagamo na Epic Games. Nyamara, yavuze ko urubanza rwa Musk “rudasa na rumwe” n’urwa Apple na Epic.
Gonzalez Rogers yahawe uyu mwanya n’uwahoze ari Perezida Barack Obama mu 2011.
Iburanisha ry’uyu wa kabiri ryagombaga kuba muri Mutarama ariko ryarasubitswe nyuma y’uko umunyamategeko wa Musk, Marc Toberoff, atakaje inzu ye mu muriro wibasiye Pacific Palisades.
Musk ntiyagaragaye mu rukiko. Yashinje OpenAI na Microsoft kumuca inyuma, bakarenga ku masezerano bari bafitanye. Nyamara, umucamanza yavuze ko ari “inkuru y’abaherwe barwana hagati yabo,” abaza impamvu Musk yatanze akayabo k’amamiliyoni nta masezerano yanditse.
Umunyamategeko wa Musk yasubije ati: “Ni uko umubano wa Musk na Altman icyo gihe wari ushingiye ku bwizerane, kandi bari inshuti za hafi.”
“Ariko ubwo ni amafaranga menshi cyane gutanga ku masezerano ashingiye ku bwizerane gusa,” umucamanza yabyibukije.
OpenAI yavuze ko icyemezo Musk asaba cyabangamira ibikorwa byayo ndetse kikamufasha we n’ikigo cye xAI kurusha ibindi byose.
Ikibazo nyamukuru muri uru rubanza ni amakimbirane yo mu 2017, aho Musk yifuzaga kuyobora OpenAI ariko abandi bashinze iyi sosiyete bakamwangira bavuga ko yaba afite imbaraga nyinshi cyane.
Altman ni we waje gutsinda agirwa CEO wa OpenAI, umwanya yabayeho uretse igihe gito mu 2023 ubwo yirukanwaga hanyuma agasubizwa ku mwanya we nyuma y’icyumweru kimwe.
OpenAI yashyize ahagaragara ubutumwa bw’ibanga bwerekana ko Musk ubwe yari ashyigikiye ko OpenAI iba ikigo cy’ubucuruzi kugira ngo ibone ubushobozi bwo gushora mu bikoresho bikenerwa mu kubaka ubwenge bw’ubukorano.
Musk si we wenyine utishimiye iyi mpinduka ya OpenAI. Sosiyete ya Meta nayo yasabye Leta ya California guhagarika iyo mpinduka, mu gihe leta ya Delaware nayo iri gukora iperereza kuri yo.
Ntabwo byari byamenyekana neza igihe uru rubanza ruzatangira. Abanyamategeko ba Musk bavuze ko biteguye kuburanira muri Kamena 2025, ariko umucamanza yagaragaje ko byashobora gutinda kugeza muri Kamena 2026 cyangwa 2027.