• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Amakuru

Polisi yafashe abantu barandwi bacyekwaho kwiba no kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
February 6, 2025
in Amakuru
0
Polisi yafashe abantu barandwi bacyekwaho kwiba no kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi
0
SHARES
4
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Ku wa Gatatu, tariki ya 5 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG), berekanye abantu barindwi bacyekwaho ubujura n’iyangizwa ry’ibikorwaremezo by’amashanyarazi. Aba bafashwe bari hagati y’imyaka 40 na 53 y’amavuko, bafite ibikoresho bikekwa ko byibwe ku miyoboro y’amashanyarazi.

Ibikoresho bifatanywe aba bantu birimo fusibles 445 n’insinga z’amashanyarazi zifite uburebure bwa metero 295. Bafatiwe mu bikorwa bitandukanye byabereye mu turere twa Kicukiro, Gasabo na Rulindo. Muri bo, babiri bafatiwe ahitwa Zinia mu Karere ka Kicukiro, bane bafatiwe ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, mu gihe undi umwe yafatiwe mu Karere ka Rulindo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yatangaje ko ubujura n’iyangizwa ry’ibikorwaremezo by’amashanyarazi ari icyaha gikomeye kidashobora kwihanganirwa. Yagize ati: “Abantu nk’aba batinyuka guteza ikizima, bagateza umutekano muke, ntabwo tuzabihanganira. Aho biriya bikoresho byavuye, ingaruka zakurikiyeho ni nyinshi cyane.

Bafashwe mu cyumweru kimwe gusa, kandi ibikorwa nk’ibi bizakomeza.”

Yakomeje agira ati: “Nk’uko twagiye tubisobanura, gukurikirana abajura gusa ntibihagije, ahubwo n’ababibagurira bagomba gukurikiranwa.

Bose uko ari barindwi bafatanywe ibikoresho batabasha gusobanura inkomoko yabyo, nyuma y’amakuru twari dufite ko hari ibikoresho by’amashanyarazi byagiye bikurwa ku miyoboro migari mu bice bitandukanye.”

Inzego zifite aho zihuriye n’iki kibazo ziraburira abacuruzi n’abaturage

Geoffrey Zawadi, ukuriye Ishami rishinzwe abafatanyabikorwa muri REG, yavuze ko kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi bigira ingaruka zikomeye ku iterambere ry’igihugu. Yagize ati: “Aba ni abagizi ba nabi, bangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi batambamira gahunda y’igihugu yo kugeza amashanyarazi ku baturarwanda bose.

Tugomba gufatanya nk’abaturage tukarwanya ibi bikorwa kuko bituma igihugu gisubira inyuma.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugenzuzi muri RICA, Joseph Mutabazi, yashishikarije abacuruza ibikoresho by’amashanyarazi byakoreshejwe gukurikiza amabwiriza agenga ubwo bucuruzi.

Yagize ati: “Ubugenzuzi burakomeje kandi umucuruzi wese ucuruza ibikoresho bidafitiwe ubusobanuro bw’inkomoko azafatwa nk’uwiba cyangwa usenya ibikorwaremezo.”

Yakomeje agira inama abaturage yo kwitondera ibyo bagura. Yagize ati: “Abaguzi basabwa gusaba inyemezabwishyu no gukurikirana inkomoko y’ibikoresho bagura kugira ngo birinde kugura ibyibwe.”

Amategeko ahana ibyaha byo kwiba no kwangiza ibikorwaremezo

Amabwiriza Nº DGO/REG/005 yo ku wa 07/07/2022 agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, asaba umucuruzi kwemeza ko ubigurisha ari nyirabyo wemewe n’amategeko.

Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe icyaha cyo kwiba ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri, cyangwa ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, cyangwa imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu.

Ingingo ya 182 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi ibikorwaremezo by’amashanyarazi, ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abacuruza ibikoresho by’amashanyarazi badakurikije amategeko ndetse n’abafatwa bagira uruhare mu kwiba no kwangiza ibikorwaremezo. Inzego z’umutekano zatangaje ko ibikorwa byo gukumira ubu bujura bizakomeza, kandi abagaragaye muri ibi bikorwa bazakurikiranwa n’amategeko.

ADVERTISEMENT
Previous Post

Arsenal yacitse intege ubwo yakurwaga muri League Cup.

Next Post

RNP SWAT Team 1 ya Polisi y’u Rwanda yitwaye neza muri SWAT Challenge 2025 i Dubai

Prince Mutabazi

Prince Mutabazi

Next Post
RNP SWAT Team 1 ya Polisi y’u Rwanda yitwaye neza muri SWAT Challenge 2025 i Dubai

RNP SWAT Team 1 ya Polisi y’u Rwanda yitwaye neza muri SWAT Challenge 2025 i Dubai

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Frank Gashumba atangaje ko Bobi Wine ari we munyagihugu rukumbi wo muri Uganda wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga

Frank Gashumba atangaje ko Bobi Wine ari we munyagihugu rukumbi wo muri Uganda wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga

July 5, 2025
Bad Black: Yatangaje ko we n’umwana we Jaasiel bavukiye ku munsi umwe, ibintu benshi bafashe nk’igitangaza.

Bad Black: Yatangaje ko we n’umwana we Jaasiel bavukiye ku munsi umwe, ibintu benshi bafashe nk’igitangaza.

July 5, 2025
Ingabo z’u Burundi zahunze mu mirwano zarwanyemo na Twirwaneho muri Mikenke

Ingabo z’u Burundi zahunze mu mirwano zarwanyemo na Twirwaneho muri Mikenke

July 4, 2025
“Amarozi na ruswa si wo muti wa siporo yacu” Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame

“Amarozi na ruswa si wo muti wa siporo yacu” Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame

July 4, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Frank Gashumba atangaje ko Bobi Wine ari we munyagihugu rukumbi wo muri Uganda wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga

Frank Gashumba atangaje ko Bobi Wine ari we munyagihugu rukumbi wo muri Uganda wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga

July 5, 2025
Bad Black: Yatangaje ko we n’umwana we Jaasiel bavukiye ku munsi umwe, ibintu benshi bafashe nk’igitangaza.

Bad Black: Yatangaje ko we n’umwana we Jaasiel bavukiye ku munsi umwe, ibintu benshi bafashe nk’igitangaza.

July 5, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com