Madame Janet Museveni; Minisitiri w’Uburezi na Siporo muri Uganda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye hagati ya Leta ya Uganda na Sosiyete y’ubwubatsi ya SUMMA ikaba ariyo igiye kubaka Hoima City Stadium izaberaho imikino y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Iyi sosiyete ya SUMMA niyo yubatse inyubako zitandukanye mu Rwanda zirimo BK Arena, inzu ALU(African Leadership University) ikoreramo i Masoro ndetse ni nayo yahawe isoko ryo kuvugurura Stade Amahoro isa nkaho yasojwe.
Amasezerano yo kubaka Hoima Stadium yashyizweho umukono kuwa Gatandatu, tariki 8 Kamena 2024. Muri uyu muhango Leta ya Uganda yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ubutaka, Ibikorwaremezo n’Amajyambere y’imijyi, Judith Nabakooba, n’uw’Uburezi na Siporo, Janet Museveni.
Muri uyu muhango kandi Minisitiri Judith Nabakooba yashyikirije minisiteri ya Siporo ubutaka buzubakwaho Hoima City Stadium bungana na hegitari 32.9.
Madamu Janet Museveni yasabye iyi sosiyete gukorana umurava iyi sitade ikuzura byibuze mu mezi 18 kuko hari ibindi bikorwaremezo bya siporo bigomba kwitabwaho birimo Lugogo Sports Complex na National High Altitude Training Centre.
JanetyYasabye kandi iyi Sosiyete y’Abanyaturikiya gukorana imbaraga kugira ngo isura y’iki gihugu ikomeze igaragare neza.
Ati “Ntimuzatume Uganda isubira hasi kuko guhabwa kwakira Igikombe cya Afurika ni iby’agaciro cyane kuko inyungu ntabwo ziza muri siporo gusa.”
Ni Sitade izaba igezweho ndetse ikazaba yakira abantu ibihumbi 20 bicaye neza. Biteganyijwe ko Uganda izafatanya na Kenya ndetse na Tanzania mu kwakira Igikombe cya Afurika kizaba mu 2027.