Mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), abagabo batatu bakomoka mu Bushinwa bafatiwe mu bikorwa byo gucukura zahabu mu buryo butemewe nβamategeko. Aba bagabo bafashwe bafite udupaki icumi twa zahabu ndetse nβamafaranga angana na $400,000.
Nyuma yo kuburanishwa, urukiko rwabakatiye igihano cyo gufungwa imyaka irindwi ndetse nβihazabu ingana na $600,000.
Iki kibazo cyateje impagarara mu baturage ndetse no mu nzego zβumutekano zβiki gihugu, aho bibajije uburyo ibikorwa nkβibi byakomeje gukorwa mu gihe cyari cyaragaragajwe ko bihombya Igihugu.
Zahabu yafatanywe aba bantu yagaragaje uburyo ubutunzi bwβIgihugu bukomeje kunyerezwa nβabantu badashaka gukorera mu mucyo.
Uretse igihano cyβigifungo, urukiko rwategetse ko nyuma yo kurangiza igihano cyabo bazahita birukanwa mu gihugu, kuko ibikorwa byabo byashimangiye ko bakomeje kwangiza umutungo kamere wa DRC, Igihugu kimaze igihe gihangana nβibibazo byβubukungu nβumutekano muke biterwa nβubucukuzi butemewe.
Ikibazo cyβubucukuzi bwβamabuye yβagaciro mu buryo butemewe gikomeje kuba ihurizo rikomeye ku gihugu cya DRC. Imibare igaragaza ko ibice binini byβubutaka bwβigihugu byakomeje kwibasirwa nβabashoramari baturuka hanze yβigihugu, cyane cyane mu bihugu nka Aziya na Amerika yβEpfo, bakoresha inzira zitemewe mu gucukura zahabu, diyama, na coltan.
Minisitiri ushinzwe umutungo kamere muri DRC yagaragaje ko hagiye gufatwa ingamba zikomeye mu guhangana nβiki kibazo. Harimo kongera imbaraga mu igenzura ryβibikorwa byo gucukura amabuye yβagaciro, kunoza amategeko ahana abakora ibyaha byo kunyereza umutungo kamere wβIgihugu, ndetse no gukorana nβamahanga mu guhana abakoresha inyandiko mpimbano nβabatwara amabuye yβagaciro mu buryo bunyuranyije nβamategeko.
Abaturage basabye leta gushyira imbaraga mu guhashya ubucukuzi butemewe, kuko uretse kuba bihombya Igihugu, binateza ibibazo bikomeye ku bidukikije.
Icyo bifuza cyane ni uko Igihugu cyakungukira ku mutungo kamere mu buryo bwubahirije amategeko kandi bukorewe mu mucyo, bityo abaturage bakava mu bukene igihugu cyugarijwe.















