Uwase Muyango Claudine, wamenyekanye cyane nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019, yatangaje ko adashyigikiye na gato imvugo ya Kakooza Nkuriza Charles uzwi cyane nka (KNC) wavuze ko akazi ko βguhostingaβ gafatwa nkβuburaya.
Ibi Muyango yabivuze mu kiganiro yagiranye nβitangazamakuru mbere yo gufata urugendo rwerekeza i Burayi, aho agiye kuyobora igitaramo kizabera mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi. Muri icyo gitaramo hateganyijwe kuzataramira abahanzi barimo Bruce Melodie na Sheebah Karungi, kikazaba ku wa 7 Werurwe 2026.
Ku wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe 2026, Muyango yerekeje ku Kibuga Mpuzamahanga cyβIndege cya Kigali giherereye i Kanombe, atangira urugendo rwerekeza mu Bubiligi. Icyo gihe ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuvugwa cyane ku bijyanye nβakazi ko βguhostingaβ, gakorwa ahanini mu birori no mu bitaramo.
Mu minsi ishize, KNC, washinze ikipe ya Gasogi United ndetse akaba anayobora Radio/TV1, yumvikanye atangaza ko kuri we βguhostingaβ ari uburaya. Aya magambo yatumye habaho impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuze ko adakwiye, mu gihe abandi bo bamushyigikiye.
Muyango we yagaragaje ko βguhostingaβ ari akazi nkβakandi, gasaba ubunyamwuga nβubushobozi bwo kuyobora ibirori, ashimangira ko bidakwiye guhabwa isura mbi. Yavuze ko buri wese akwiye kubaha imirimo itandukanye, aho kuyigaya cyangwa kuyitesha agaciro.

















