Imyaka 10 irashize Davido yijeje abafana be ko we na Wizkid bagiye gushyira hanze indirimbo bahuriyemo, ariko amaso yaheze mu kirere. Ubwo yayitangazaga mu 2015, yavuze ko izasohoka mu kwezi gukurikiyeho, ariko kugeza n’uyu munsi, ntibigeze bayishyira hanze.
Ibi Davido yabivuze nyuma y’uko Wizkid yari amaze kwegukana igihembo cya ‘Best Male Artist’ muri MTV Africa Music Awards 2015. Icyo gihe, aba bahanzi bombi bari ku gasongero k’umuziki wa Afrobeats, bafite indirimbo zikunzwe cyane ku mugabane wa Afurika no hanze yawo.
By’umwihariko, Wizkid yari amaze gushyira hanze album ye Ayo, igizwe n’indirimbo zakunzwe nka Ojuelegba na Show You the Money, mu gihe Davido na we yari ahagaze neza mu ndirimbo zirimo Aye na Tchelete yakoranye na Mafikizolo. Abafana bari bafite amatsiko yo kumva aba bahanzi bombi bakorana, cyane ko bari mu bahanzwe amaso mu muziki wa Afurika.
Ubushyamirane bwa Davido na Wizkid bwatumaga abakunzi babo barushaho gukomezanya amatsiko y’iyo ndirimbo, kuko iyo ndirimbo yashoboraga kuba igikorwa gikomeye mu muziki wa Afrobeats ndetse no kuvugurura umubano w’aba bahanzi bombi. Nubwo bagiye bagaragaza ko bashobora gukorana mu bihe bitandukanye, indirimbo yabo ntiyigeze ibona izuba.
Mu bihe bitandukanye, aba bahanzi bagiye bagaragaza ko badacana uwaka, haba mu butumwa bandikiranye ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu magambo bagiye batangaza mu bitangazamakuru. Gusa, uko imyaka yagiye ihita, bagiye bagaragaza ko babanye neza, ndetse hari ubwo bagaragaraga barimo gusabana mu birori no mu bitaramo bikomeye.
Muri 2022, Wizkid yatangaje ko we na Davido bagiye gukorana igitaramo gikomeye, ariko kugeza ubu nticyigeze kiba. Ibi byakomeje kongera icyizere mu bakunzi babo, bibwira ko byanze bikunze iyo ndirimbo izasohoka. Gusa nubwo ibyo byagiye bivugwa inshuro nyinshi, ntacyigeze gikorwa ngo bayishyire hanze.
Ubu muri 2025, Davido na Wizkid bamaze kuba ibyamamare ku rwego mpuzamahanga, bakora ibitaramo bikomeye kandi bakorana n’abahanzi bazwi ku Isi nka Chris Brown, Drake, na Future. Wizkid amaze gusohora album zakunzwe nka Made in Lagos na More Love, Less Ego, naho Davido aherutse gusohora Timeless yaciye uduhigo dutandukanye.
Nubwo aba bahanzi bakomeje kwagura ibikorwa byabo ku rwego mpuzamahanga, abakunzi babo baracyafite icyizere ko indirimbo yabo izasohoka umunsi umwe. Bamwe mu bakunzi b’umuziki ba Afrobeats bavuga ko yaba ari intambwe ikomeye yo kwereka Isi ko umuziki wa Afurika ukomeje gutera imbere kandi ko hari umubano mwiza hagati y’aba bahanzi bakomeye.
Ese iyo ndirimbo izasohoka cyangwa se ni imwe mu ndirimbo zizakomeza kuba igihombo ku muziki wa Afurika? Ibi ni ibibazo abakunzi ba Davido na Wizkid bakomeje kwibaza. Nubwo igihe gishize, icyizere ntikirashira.

