Ku wa Gatanu wejo hashize taliki ya 31 Mutarama 2025, Abanyamisiri babarirwa mu bihumbi bateraniye hamwe bambukiranya Rafah, bigaragambya bamagana icyifuzo cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, cyo kwimura Abanyapalestine bo mu gace ka Gaza, kari mu ntambara, bakajyanwa mu bihugu byโabaturanyi bya Misiri na Yorodani.
Abigaragambyaga bari bitwaje amabendera ya Misiri na Palesitine, basaba ko Palesitine igira ubwigenge busesuye, ndetse bagaragaza ko bahangayikishijwe nโingaruka zโicyo cyemezo.
Misiri na Yorodani Banze Iki Cyifuzo
Ibihugu byombi, Misiri na Yorodani, byamaganye byeruye iki cyifuzo cya Trump, bivuga ko ari ukwica uburenganzira bw’Abanyapalestine no gukomeza kubahutaza.
Fathi Abu Hamda, umwe mu bigaragambyaga, yagize ati: “Ndashaka kubwira abari hakurya muri Isiraheli ko Abanyamisiri bose bahagaze inyuma y’ubuyobozi bwa politiki. Oya kwimurwantibikwiye nagato.”
Trump Ashobora Guhatira Ibihugu Kubyemera?
Nubwo bitaramenyekana niba Trump ashobora guhatira Misiri na Yorodani kwemera iki cyemezo, amateka agaragaza ko yigeze gukoresha igitutu gikomeye ku bafatanyabikorwa ba Amerika mu rwego rwo kugira ngo abashishe gushyigikira politiki ye.
Mu minsi ye ya mbere ku butegetsi no mu gihe cyโamatora, Trump yagiye atanga ibyifuzo bikaze ndetse anateza impaka ku bijyanye nโimisoro yagombaga gushyirwa ku bihugu bifitanye imikoranire nโAmerika.
Icyemezo cyo kwimura Abanyapalestine cyakwangiza cyane indangamuntu yabo nkโigihugu kigenga ndetse kikaba nโintandaro yo kurushaho guhungabanya umutekano mu karere.
Abaturage ba Gaza Bahangayikishijwe nโIntambara
Impaka kuri iki kibazo zije mu gihe abaturage ibihumbi amagana bo muri Gaza bakomeje guhura nโubuzima bugoye bitewe nโintambara hagati ya Isiraheli na Hamas.
Bamwe mu bari barahunze bagarutse mu bisigaye byโingo zabo nyuma yโuko babwirwaga kwimuka mbere yโuko ibitero bikomeye by’Isiraheli byibasira aka gace.
Amaso ya benshi ari kuri Misiri na Yorodani, harebwa niba koko hashobora kubaho igikorwa cyo kwimura Abanyapalestine, cyangwa se niba ibi bihugu bizakomeza kwamagana icyo cyemezo cya Trump.

