Mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ba SADC, hemejwe ko hategurwa inama y’igitaraganya ihuriwemo n’uyu muryango n’uwa EAC kugira ngo higwe ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Iki cyemezo cyafatiwe mu nama ya SADC ya 24 yabaye ku wa 31 Mutarama 2025 ikabera i Harare muri Zimbabwe, kije nyuma y’aho bisabwe n’inama ya EAC yabaye ku wa 29 Mutarama 2025 na yo yahuje abakuru b’ibihugu na za guverinoma.
Inama ya SADC yabaye mu gihe ingabo zayo zoherejwe kurwana muri RDC ziri gukubitanwa inshuro n’iza FARDC yifatanyije n’imitwe agahishyi irimo na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Iyi nama ya SADC yafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Zimbabwe, akaba na Chairman wa SADC, Dr. Emmerson Dambudzo Mnangagwa.
Yitabiriwe n’abaperezida barimo Duma Gideon Boko wa Botswana, Félix Antoine Tshisekedi wa RDC, Andry Rajoelina wa Madagascar, Daniel Francisco Chapo wa Mozambique, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.
Yitabiriwe kandi na Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema na Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Samuel Ntsokoane.
Matekane, Minisitiri Wungirije wa Eswatini, Thulisile Dladla, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Téte António, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Malawi, Nancy Gladys Tembo na Minisitiri w’Ingabo wa Namibia Frans Kapofi bose bari bahari.
Hongeye kwibukwa ingabo za SADC zari muri ubwo butumwa zaguye mu mirwano cyane cyane iherutse kubera mu Mujyi wa Sake, zirimo izo muri Tanzania, Malawi na Afurika y’Epfo.
Muri iyo nama kandi hagaragajwe impungenge z’uburyo intambara iri kubera muri RDC ikomeje kuzambya ibintu, ndetse abari bahari basaba ko hakwiriye kugira igikorwa byihuse kugira ngo haboneke ibya ngombwa nkenerwa birimo amazi, amashanyarazi, ibiribwa, uburyo bw’itumanaho n’ibindi.
Abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagaragaje impungenge z’uburyo ingabo za SADC zikomeje guhura n’ibihe bikomeye mu mirwano, basaba ko habaho kongerwa inkunga y’ibikoresho n’ubufasha bwihuse kugira ngo zishobore kurangiza ubutumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.
Byongeye kandi, hanagaragajwe impamvu hakwiye ubufatanye bwa SADC na EAC kuko ikibazo cy’umutekano muke muri RDC cyagize ingaruka kuri byinshi mu bihugu by’iyo miryango yombi, harimo umutekano mucye ugaragara ku mipaka, ubuhunzi, ubukungu buhungabanye n’ubucuruzi bwahagaze muri bimwe mu bice byazahajwe n’intambara.
Inama y’igitaraganya izahuza SADC na EAC igomba kuba bitarenze Gashyantare 2025, kandi izibanda ku gushaka umwanzuro wa gisirikare n’uw’amahoro uhamye kuri iki kibazo cyakomeje kudindiza iterambere ry’Akarere.
Hemejwe ko mbere y’iyi nama, haroherezwa intumwa z’impuguke mu bya gisirikare n’umutekano muri RDC kugira ngo hakorwe raporo y’ukuri ku kibazo cy’imirwano, hagaragazwe ingamba zafatwa ndetse hanasuzumwe niba hakwiriye kubaho izindi ngamba zo kongera ingabo mu butumwa bwa SADC.
Abakuru b’ibihugu na za guverinoma basabye ko umuryango mpuzamahanga, cyane cyane Umuryango w’Abibumbye (UN) n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), bagira uruhare rufatika mu gutanga inkunga no gukemura iki kibazo kimaze igihe kirekire cyugarije Akarere.
