Ku wa Kane, tariki ya 27 Ugushyingo nibwo itsinda ry’abapolisi 177 bo ku rwego rwa ofisiye bari mu mahugurwa mu Kigo cya Polisi cyihariye amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (Counter Terrorism Training Center – CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, ryasoje urugendoshuri rugamije kubafasha guhuzwa n’ibikorwa by’akazi basanga mu buzima bwa buri munsi.
Aba bapolisi barimo 167 b’u Rwanda n’abandi 10 bakomoka muri Liberia, bose bari kwiga amasomo y’icyiciro cya mbere azamara amezi atatu, aho biga ibijyanye n’imiyoborere ya sitasiyo za polisi, uburyo bwo gucunga no gukemura amakimbirane, ndetse no guteza imbere ubunyamwuga mu kazi kabo.
Muri uru rugendoshuri, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho basobanuriwe amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo n’uruhare rw’inzego z’umutekano mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka igihugu gishya gishingiye ku bumwe n’ubwiyunge.
Nyuma y’aho, bakomereje ku Nteko Ishinga Amategeko mu Ngoro ndangamurage y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, aho berekejwe ku bigaragaza ubutwari n’umurava byaranze Ingabo zari iza RPA mu kugarura amahoro no kurinda abasigitswe.
Uru ruzinduko rufatwa nk’igice cy’ingenzi cy’amahugurwa, kuko rutuma abapolisi bahuza amasomo y’inyigisho n’amateka y’igihugu, bakanasobanukirwa inshingano zabo mu kubungabunga umutekano, kurwanya ihohoterwa no kubaka sosiyete ihamye.

















