Abasaza bacu bashiriyeyo, bahora bavuga ko abakobwa bakora akazi ko koza abantu mu mutwe mu gihe barangije ku kogosha badakora gusa ku bw’isuku, ahubwo binyuze mu buryo bw’imitekerereze. Iyo urangije kogoshwa inyogosho wifuzaga, bahita bakwinjiza mu kumba gato gakorerwamo amasuku bagahita batangira ku kwitaho mu buryo bwo ku koza mu mutwe.
Abo bakobwa bagukorera amasuku yo ku koza mu mutwe wawe begetseho umuryango. Iyo udafite umutima ukomeye, ushiduka wisanze mu makosa, rimwe na rimwe ntuba uzi aho wanyuze cyangwa ibyo wagiye utekereza.
Hari abavuga ko bakunyuramo no mu ntekerezo zawe ukisanga bakwicaye no kubibero cyangwa bakagukoza agatoki mu matwi, doreko uhita wumva ibinyugunyugu byinshi bikuzamukamo, nk’aho buri gitekerezo cyose ari igisubizo ku bibazo byawe.
Bamwe bavuga ko akazi ko koza mu mutwe akenshi gakorwa n’abakobwa gatuma umuntu yumva amerewe neza iyo amaze gukorerwa amasuku mu mutwe.
Umwe mu bo twaganiriye utifuje gutangaza amazina ye yagize icyo atangariza Kasuku Media ati: “Iyo umukobwa akora akazi ke neza, usanga umuntu ahora yibuka wa mukobwa wamukoze mu mutwe bityo bigatuma ushobora kuba wasubira kwiyogoshesha kandi nta n’umusatsi ufite, kaba niyo waba uherereye i Rubavu kandi uwo mukobwa wagukoreye amasuku yo mu mutwe ari i Kigali ujyayo ntakabuza icyikujyanyeyo ari ukwiyogoshesha gusa kugira uhabwe na serivisi yo kozwa mu mutwe.”
Gusa impamvu abasaza bavuga ko umukobwa aba akwiriye kuboza ku mutwe n’uko baba bumva bashaka kwitabwaho haba mu buryo bw’bitekerezo. Ni nk’uko umubyeyi wita ku mwana we cyangwa nk’uko abakobwa bakora akazi ko koza ku mutwe batanga umutekano w’amarangamutima y’umuntu.

















