Abaturage bo mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Nyarurama, Umudugudu wa Twishorezo mu Karere ka Kicukiro, baratabaza bavuga ko ruhurura iri hafi yβingo zabo ikomeje kubatera impungenge zikomeye. Bavuga ko iyo ruhurura ikomeje gutenguka umunsi ku wundi, kandi bikaba bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye zirimo kwangiraka kw’amazu yabo ndetse no guteza impanuka zishobora gutwara ubuzima bwβabantu.
Bamwe muri mu baturage bavuga ko bamaze imyaka myinshi basaba inzego zibishinzwe kubafasha gukumira icyo kibazo, ariko kugeza ubu ntihari hagaragara igisubizo kirambye.
Uwitwa Mugenzi Theophile utuye hafi ya ruhurura yagize yagize icyo aganiriza Kasuku Media ati: βIyo imvura iguye turarara dufite impungenge, kuko amazi amanuka afite imbaraga nyinshi, agasatura imikingo ya ruhurura. Ubu twumva ko igihe icyo ari cyo cyose amazu yacu ashobora kugwa.β
Undi muturage witwa Mukandayisenga Esperance na we yunzemo ati: βUbu dufite abana bato, kandi iyo imvura yaguye tugira ubwoba ko bashobora kugwa muri ruhurura. Twasabye ubuyobozi bwβinzego zβibanze kudutabara, ariko turacyategereje igisubizo.β
Ubuyobozi bwβAkarere ka Kicukiro buvuga ko bwamenye icyo kibazo, kandi ko bateganya kugikoraho mu buryo burambye.
Umukozi ushinzwe ibikorwa remezo muri ako karere yagize ati: βNi ikibazo twari twarabonye, kandi turi mu mishinga yo kugikoraho doreko bimwe mu bikora tumo gukora nabyo birimo. Ubu turi gushaka uburyo bwo kubona ingengo yβimari izatuma ruhurura yubakwa neza, kandi tugakuraho impungenge zβabaturage.β
Abaturage barasaba ko icyo gikorwa cyakorwa vuba na bwangu kuko imvura yβitumba irimo kwegera, kandi ibyo byaba byongera ibyago byo gusenywa nβamazi. Bavuga ko Leta ikwiye gutabara hakiri kare kuko βuwitaye ku ngorane mu ntangiriro ayirinda kuba ikirundo.β
Iyo ruhurura iramutse yubakiwe ku gihe, abaturage bavuga ko byabarinda guhura nβingaruka zituruka ku biza, ndetse bigatuma nβingo zabo zitekana.

















