Abaturage bo mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Nyarurama, Umudugudu wa Twishorezo mu Karere ka Kicukiro, baratabaza bavuga ko ruhurura iri hafi y’ingo zabo ikomeje kubatera impungenge zikomeye. Bavuga ko iyo ruhurura ikomeje gutenguka umunsi ku wundi, kandi bikaba bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye zirimo kwangiraka kw’amazu yabo ndetse no guteza impanuka zishobora gutwara ubuzima bw’abantu.
Bamwe muri mu baturage bavuga ko bamaze imyaka myinshi basaba inzego zibishinzwe kubafasha gukumira icyo kibazo, ariko kugeza ubu ntihari hagaragara igisubizo kirambye.
Uwitwa Mugenzi Theophile utuye hafi ya ruhurura yagize yagize icyo aganiriza Kasuku Media ati: “Iyo imvura iguye turarara dufite impungenge, kuko amazi amanuka afite imbaraga nyinshi, agasatura imikingo ya ruhurura. Ubu twumva ko igihe icyo ari cyo cyose amazu yacu ashobora kugwa.”
Undi muturage witwa Mukandayisenga Esperance na we yunzemo ati: “Ubu dufite abana bato, kandi iyo imvura yaguye tugira ubwoba ko bashobora kugwa muri ruhurura. Twasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kudutabara, ariko turacyategereje igisubizo.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko bwamenye icyo kibazo, kandi ko bateganya kugikoraho mu buryo burambye.
Umukozi ushinzwe ibikorwa remezo muri ako karere yagize ati: “Ni ikibazo twari twarabonye, kandi turi mu mishinga yo kugikoraho doreko bimwe mu bikora tumo gukora nabyo birimo. Ubu turi gushaka uburyo bwo kubona ingengo y’imari izatuma ruhurura yubakwa neza, kandi tugakuraho impungenge z’abaturage.”
Abaturage barasaba ko icyo gikorwa cyakorwa vuba na bwangu kuko imvura y’itumba irimo kwegera, kandi ibyo byaba byongera ibyago byo gusenywa n’amazi. Bavuga ko Leta ikwiye gutabara hakiri kare kuko “uwitaye ku ngorane mu ntangiriro ayirinda kuba ikirundo.”
Iyo ruhurura iramutse yubakiwe ku gihe, abaturage bavuga ko byabarinda guhura n’ingaruka zituruka ku biza, ndetse bigatuma n’ingo zabo zitekana.
