Abaturage bo mu karere ka Kicukiro, by’umwihariko abatuye mu Kagari ka Kigarama na Bwerankori, baratabaza basaba Leta kububakira ikiraro gihamye kijya gihuza utu tugari binyuze hejuru ya ruhurura ikunze gutenguka cyane, cyane cyane mu gihe cy’imvura.
Aba baturage bavuga ko iyo ruhurura ititaweho vuba bishobora guteza akaga gakomeye mu minsi iri imbere, birimo kwangirika kw’ibikorwa remezo, impanuka no kudindiza ubuhahirane n’itumanaho hagati y’abaturiye utwo tugari.
Mu gihe cy’imvura nyinshi, ngo hari abigeze gusigara mu rugo iminsi ibiri cyangwa itatu batabashije kujya ku kazi cyangwa mu isoko, kubera ko amazi aba yabateza impanuka, bityo ko yaba n’ibinyabiziga by’ibinyamitende bihanyura ababitwaye bafite ubwoba ko bagwamo.

Ibi bikaba bibagiraho ingaruka zirimo igihombo mu bucuruzi, igabanyuka ry’umusaruro w’akazi ndetse no kudindira mu myigire y’abana.
Nubwo hari icyizere gishingiye ku bikorwa bya Leta byo gukemura ibibazo nk’ibi mu bice bitandukanye by’igihugu, abaturage bavuga ko batewe impungenge n’uko ikibazo cyabo kitarashyirwa ku murongo w’ibikorwa byihutirwa.
Basaba ko hakorwa igenzura ryihuse kandi hafatwa ingamba z’ako kanya kugira ngo hatisangwa ingaruka zirimbanyije zishobora kwirindwa hakiri kare.
Bamwe mu baturage ubwo baganiriga na Kasuku Media bavuze ko batewe impungenge nubwo imvura yagabanutse ariko ubutaka bukomeje gutenguka, bityo ikibazo cya ruhurura gishobora kuba intandaro y’impanuka zitunguranye, zishobora no gutwara ubuzima bw’abantu cyangwa kwangiza imitungo y’abantu.

Aba baturage barasaba ko hakorwa igikorwa cyo kubaka ikiraro kirambye cyane ko na ruhurura nayo igombwa kubakwa, kugira ngo habeho ituze mu buhahirane bwabo n’iterambere rusange ry’Akagari.
Ikiraro nk’icyo cyafasha kandi mu kwihutisha ubwikorezi n’itumanaho hagati y’utugari twombi, bikarushaho guteza imbere ubukungu bw’abaturage no gukumira icyuho cy’iterambere hagati y’uduce dutandukanye.
Ikibazo nk’iki si gishya mu duce dutuwemo cyane, ariko abaturage bifuza ko ibibazo bijya bihagera byajya bihabwa umurongo n’igisubizo bitagombye gutegereza ko habaho ibyago bibaye. Bemeza ko gukemura ikibazo cy’iyo ruhurura no kubaka ikiraro cyaba igikorwa cy’ubutabazi, ariko bikanaba igipimo cy’ubuyobozi bwita ku mutekano n’iterambere ry’abaturage babo muri rusange.