Umuhanzi uri kuzamuka neza mu muziki nyarwanda, Chiboo, akomeje kuvugisha benshi nyuma yo gusohora indirimbo nshya yise βKAREβ, ikomeje kwigarurira imitima yβabakunzi bβumuziki kubera uburyo idasanzwe yanditswemo ndetse nβimiterere yayo yβumwimerere.
Mu minsi ishize, Chiboo ntiyahwemye gusohora indirimbo zitandukanye, ibintu byatumye izina rye rikomeza kumenyekana cyane mu bakunda umuziki nyarwanda. Indirimbo βKAREβ ni imwe mu zigaragaza ko uyu muhanzi afite icyerekezo gikomeye mu muziki, aho agaragaza ubuhanga mu kuririmba no gutanga ubutumwa bukora ku mitima yβabawumva.
Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bwβumwuga nβabahanga mu bijyanye no gutunganya umuziki. Amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Muriroo, umwe mu batunganya indirimbo bafite ubuhanga bukomeje kugaragara mu muziki wβiki gihe. Amashusho yayo yo yatunganyijwe na Director John Elart, mu gihe Sani B ari we wakoze igice cyo kuyitunganya nyuma yo gufatwa (video editing), ibintu byatumye amashusho yayo agaragara neza.
Ku bijyanye nβiyandikwa ryβiyi ndirimbo, Chiboo yakoranye nβabanditsi batandukanye barimo RealRoddy, Edin Dali, ndetse na Chiboo ubwe, bakaba barashyize hamwe ibitekerezo byabyaye iyi ndirimbo iri kugenda ikundwa nβabatari bake.
Abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda bavuga ko Chiboo ari umwe mu bahanzi bashya bafite amahirwe yo kugera kure, cyane cyane bitewe nβumurava agaragaza mu kazi ke ndetse nβuburyo akoresha umwimerere mu bihangano bye.
Indirimbo βKAREβ ikomeje gukwirakwira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ze, aho abakunzi bβumuziki bakomeje kuyivugaho cyane, bamwe bavuga ko ishobora kuba imwe mu ndirimbo zizavugwa cyane muri uyu mwaka.
Ibi byose bigaragaza ko Chiboo ari mu bahanzi bari kwandika amateka mashya mu muziki nyarwanda.

















