Mu gihe ingaruka z’izamuka ry’ibiciro ryatewe n’imisoro yashyizweho na Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, zikomeje kumvikana ku rwego mpuzamahanga, perezidansi ya Afurika y’Epfo yagaragaje impungenge zayo zikomeye. Izi mpinduka mu bucuruzi mpuzamahanga ziri kugira ingaruka zitari nke ku bijyanye no kohereza ibicuruzwa muri Amerika, igihugu gifatwa nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu bucuruzi kuri Afurika y’Epfo.
Mu itangazo ryatanzwe na perezidansi ya Afurika y’Epfo, hagaragajwe ko nubwo iki gihugu gikomeje kwiyemeza kugirana umubano w’ubucuruzi wunguka hagati yacyo na Amerika, imisoro yashyizweho mu buryo butunguranye ari inzitizi ikomeye.
Bagize bati: “Nubwo dukomeje kwiyemeza kugirana umubano w’ubucuruzi wunguka hagati y’Amerika, amahoro yashyizweho ku buryo bumwe kandi ahana ibihano birahangayikishije kandi bitubera inzitizi y’ubucuruzi no gutera imbere.”
Afurika y’Epfo yasabye ko hakorwa ibiganiro bigamije kuganira ku masezerano mashya y’ubucuruzi, agamije gukuraho inzitizi ziri mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Ibi biganiro byitezweho gutuma ubucuruzi burambye bushingiye ku nyungu z’impande zombi bugerwaho, kandi bigafasha kugabanya ingaruka mbi ku bukungu bw’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Perezida Donald Trump aherutse gushyiraho igipimo cya 30 ku ijana cy’imisoro ku bicuruzwa biva mu bihugu bitandukanye, birimo n’ibyoherezwa na Afurika y’Epfo.
Iki gihugu ni icya kabiri mu bihugu byohereza byinshi muri Amerika, bikaba byaragize uruhare rukomeye mu bucuruzi bw’imbere mu gihugu, cyane cyane mu nganda n’ubuhinzi.
Xhanti Payi, umuhanga mu by’ubukungu muri Afurika y’Epfo, yagaragaje ko igihugu cye gifitanye umubano w’ubucuruzi ukomeye na Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Yagize ati: “Ni ku byo twita ibicuruzwa bikomeye – bikubiyemo ibintu nk’ibyuma. Noneho ibicuruzwa byoroshye, byaba nk’uko ubivuze, ibikomoka ku buhinzi, birimo citrusi, imizabibu n’ibindi byose.”
Yakomeje avuga ko Amerika yakiriye ibicuruzwa bifite agaciro k’arenga miliyari ebyiri z’amadolari y’Amerika bivuye muri Afurika y’Epfo, harimo ibinyabiziga n’ibice byabyo.
Aya ni amahirwe y’iterambere ku bukungu bw’iki gihugu, ariko ashobora guhungabanywa n’imisoro mishya. “Izi zose rero ni imirenge ifite akamaro kanini muri Afurika y’Epfo, kandi izagira ingaruka.”
Payi yavuze ko ibihugu bito cyane ari byo bizibasirwa cyane n’aya mahoro ya Trump kuko bifite ubukungu butandukanye cyane n’ubw’Amerika, bityo bikaba bitorohereza kurwana ku nyungu zabyo. “Afurika y’Epfo ifite itsinda ry’ibicuruzwa bitandukanye byoherezwa mu mahanga kandi ibyo bitandukanye mu bihugu bitandukanye.”
Ku wa Gatatu, amafaranga akoreshwa muri Afurika y’Epfo (Rand) yamanutse ku kigero cyo hasi mu mezi atatu ashize. Ibi byatewe n’impungenge ku izamuka ry’ibiciro n’ubwoba ko Ihuriro riharanira Demokarasi rishobora kuva mu buyobozi bwa guverinoma ihuriweho kubera kutumvikana ku ngengo y’imari y’umwaka wa 2025.
Ibi byongera umwuka mubi mu isoko ry’ivunjisha no ku ishoramari, bigatuma ubukungu burushaho kugorwa n’ibihe bikomeye.
Mu gihe ibihugu byinshi bikomeje gusaba ubufatanye bw’ubucuruzi bushingiye ku nyungu z’impande zombi, imikorere ya Trump iragenda ituma umubano n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ujya mu kaga. Afurika y’Epfo isaba ko Amerika isubira ku meza y’ibiganiro igafatanya gushaka ibisubizo birambye bigamije iterambere rusange.
