Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yageze mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba, mu ruzinduko rufite intego yo kuganira ku mahoro n’umutekano muri iki gihugu gikomeje guhura n’ibibazo by’amakimbirane ya politiki.
Perezida Museveni yakiriwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Juba na Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit.
Nyuma yo kwakirwa ku mugaragaro, aba bayobozi bombi bagiranye inama yihariye yibanze ku mutekano w’igihugu ndetse n’icyerekezo cy’ubufatanye hagati ya Uganda na Sudani y’Epfo.
Uruzinduko rwa Perezida Museveni ruje mu gihe Sudani y’Epfo ikomeje guhura n’ihungabana rya politiki rikurikiye ifatwa rya Riek Machar, umwe mu ba visi perezida b’iki gihugu, wafatiwe i Juba ahagana mu mpera z’ukwezi gushize.

Ibi byateje impaka ndende n’amakimbirane mu gihugu, byatumye abaturage batangira kugira impungenge ko hashobora kongera kubaho intambara hagati y’impande zishyamiranye.
Umutwe wa politiki uyobowe na Riek Machar wamaganye ubwo bufatwa, uvuga ko bunyuranyije n’amasezerano y’amahoro yasinywe mu mwaka wa 2018, amasezerano yari yaratanze icyizere cyo kugarura ituze n’umutekano nyuma y’intambara yari imaze imyaka isaga itanu.
Uwo mutwe wemeje ko ayo masezerano ari bwo buryo bwonyine bwo gukemura amakimbirane n’ubwumvikane buke mu gihugu.
Abaturage benshi baracyari mu bwigunge kubera uko ingabo za leta zifata abasirikare ba Riek Machar ndetse n’uko ibikorwa by’ubushotoranyi bikomeje kwiyongera mu bice bimwe na bimwe by’igihugu.

Bamwe mu bayobozi b’amadini n’imiryango itegamiye kuri leta basabye ko hakorwa ibiganiro bihamye hagati y’impande zose bireba kugira ngo habeho ubwiyunge nyabwo.
Uruzinduko rwa Perezida Museveni kandi rubaye mu gihe itsinda ry’abahuza b’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) ruri i Juba mu rwego rwo kugenzura uko ibintu byifashe no gutanga inama ku cyakorwa mu rwego rwo gukumira intambara ishobora kongera kwaduka.
Perezida Museveni, nk’umwe mu bayobozi b’akarere bakunze kugira uruhare mu kunga ibihugu bikennye mu mutekano, aracyakomeje kuba igicumbi cy’ubuvugizi bw’amahoro mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Ibi biganiro bigamije gushakira hamwe ibisubizo birambye ku bibazo bya Sudani y’Epfo, igihugu gifite umutungo kamere utubutse cyane cyane amavuta ya peteroli, ariko ukomeje kudindizwa n’amakimbirane ya politiki n’umutekano mucye.