Umurundi w’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Agathon Rwasa, yatangaje ko amatora ategerejwe mu Burundi atari amatora nyayo, ahubwo ari inkinamico iteguwe n’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yanasabye ko haterana inama yo ku rwego rw’igihugu kugira ngo hatangwe ubutumwa bukomeye buhamagarira ihagarikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye abwita “ubutegetsi bw’igitugu”.
Rwasa yavuze ko amatora y’abadepite n’abayobozi ba za komine agiye kuba yazamuye umwuka mubi muri politiki y’igihugu kubera uburyo atateguwe mu mucyo. Yagaragaje ko muri politiki y’u Burundi harangwa ibikorwa byo guheza, ivangura, gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse no guhonyora uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure.
Yagize ati: “Aya si amatora. Ni inkinamico yateguwe na CNDD-FDD. Kwiyamamaza kwabo nabyo n’inkimyidagaduro. Nta biganiro mpaka, nta guhangana. Byose bisa nk’ibyamaze gukorwa.”
Uyu munyapolitiki yemeza ko ibikorwa byo kwiyamamaza bimaze iminsi bikorerwa mu mwuka w’ubwoba, aho abaturage babangamirwa n’Imbonerakure, urubyiruko rushyigikiye ishyaka riri ku butegetsi.
Ngo ibi bikorwa bigamije gutera ubwoba no gukumira bamwe kugira ngo batitabira amatora cyangwa ngo bagire uruhare mu miyoborere y’igihugu.
Rwasa kandi yashinje ishyaka rya CNDD-FDD gukoresha inzego zose zishinzwe amatora nk’intwaro zaryo, guhera ku rwego rwo hasi kugeza kuri Komisiyo y’Igihugu yigenga ishinzwe amatora (CENI). Avuga ko ibi bikuraho icyizere cy’amatora asesuye kandi atabogamye.

Yongeyeho ko hari ibikorwa byo gukumira abaturage bamwe, harimo no kubambura amakarita y’itora ku ngufu no kubatera ubwoba cyane cyane mu bice by’icyaro.
Ibi byose Rwasa abifata nk’ibimenyetso simusiga byerekana ko ubutegetsi buri gukora ibishoboka byose ngo butegeke buhoro buhoro, bunyuze mu nzira zidakurikije amahame ya demokarasi.
Yashoje asaba ko abanyarwanda, abarundi n’amahanga, batangira kugira ijambo ku byo abona nk’iyica rubozo rya politiki mu gihugu cye, asaba ko hakorwa inama rusange y’igihugu ishobora kuba inzira yo gusubiza ibintu ku murongo.