Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudan yamaze kwandikira Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) isaba ko imikino yayo y’amarushanwa ya CAF Champions League yakwakirirwa muri Libya, mu gihe byari bisanzwe biteganyijwe ko izakinira mu Rwanda.
Iyi kipe isanzwe ifite abafana benshi kandi ikunze kwitabira amarushanwa makuru ya CAF, yari imaze igihe ibarizwa mu bibazo bituma itabasha kwakirira imikino yayo imbere y’abafana bayo kubera umutekano muke mu gihugu cya Sudan. Ni muri urwo rwego CAF yari yemeye ko Al Hilal yakirira imikino yayo i Kigali, aho u Rwanda rwari rwemeye gutanga stade zujuje ibisabwa.
Gusa amakuru mashya yemeza ko Al Hilal yandikiye CAF isaba guhindura igihugu cyakwakira imikino yayo igahitamo Libya, aho ngo hari ibikorwaremezo bihagije kandi hafi y’Akarere ka Afurika y’Amajyaruguru, bikaba byanayorohera mu ngendo n’imitegurire y’imikino yayo.
Nubwo iyi baruwa isaba impinduka itaratangazwa mu buryo bwemewe na CAF, abafana n’inzobere muri ruhago batangiye kwibaza impamvu Al Hilal ishaka kuva mu Rwanda, kandi u Rwanda rumaze imyaka rwerekana ubushobozi mu kwakira amarushanwa akomeye.
CAF iteze gushyira hanze imyanzuro ku busabe bw’iyi kipe mu minsi ya vuba, kugira ngo imikino ya CAF Champions League itangire nta nkomyi.

















