Ikipe yo muri Arabie Saoudite, Al Hilal, iri mu bikorwa bikomeye byo gushaka gukomeza kubaka ikipe ikomeye, yifuza kugura umukinnyi wo hagati Bruno Fernandes ukinira Manchester United.
Uyu mukinnyi w’imyaka 29 ni umwe mu bayoboye ikipe y’i Old Trafford mu bihe bikomeye, kandi ibikorwa bye mu kibuga byamugize umutima w’iyi kipe kuva yagera muri Premier League avuye muri Sporting CP mu 2020.
Al Hilal yamushyize ku isonga y’abakinnyi ikeneye mu gihe cy’igura n’igurisha ry’iyi mpeshyi, ariko Manchester United ntabwo yiteguye kumurekura.
Ubuyobozi bw’iyi kipe bumufata nk’umwe mu nkingi za mwamba zayo, bityo bukaba bukomeje gutsimbarara kuri Bruno Fernandes, bwemeza ko atagurishwa.
Umutoza mushya wa Manchester United, Rúben Amorim, nawe ntiyihishira mu gutangaza ko Bruno ari umukinnyi udakorwaho (untouchable) muri gahunda afite zo kuvugurura ikipe ye.
Amorim abona Bruno nk’umukinnyi ufatiye runini ikipe, haba mu mikinire ye, mu buhanga bwe bwo kuyobora abandi mu kibuga, no mu buryo ayobora bagenzi be nk’umukinnyi ufite indangagaciro z’ubuyobozi.
Ibi bivuze ko, n’ubwo Al Hilal yifuza Bruno, Manchester United nta migambi ifite yo kumurekura muri uyu mwaka, ndetse kugeza ubu nta biganiro bikomeye biraba hagati y’impande zombi.
Al Hilal ishaka kugerageza kumwegera mu buryo bwemewe n’amategeko, ikoresheje intumwa zayo n’abahagarariye Bruno Fernandes, ariko Manchester United ishyize imbere ko igomba kubaka ikipe ikomeye izahangana n’andi makipe ku rwego rwo hejuru mu mwaka utaha w’imikino.
Bruno Fernandes akaba afite amasezerano agera kugeza mu mwaka wa 2026, kandi bivugwa ko bishobora kurushaho gukomera kuri Al Hilal kugera ku ntego yayo. Kugeza ubu, byose biracyari mu magambo, ariko biragaragara ko Al Hilal igiye gushora amafaranga menshi mu rugamba rwo kugura uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal.
