Alexander Isak, rutahizamu ukomeye wa Newcastle, akomeje kwerekana ko ari umusore udasanzwe mu ruhando rw’umupira w’amaguru muri shampiyona ya English Premier League. Ku mugoroba wo ku wa Kabiri taliki 14 Mutarama, uyu musore yongeye kwiyandikishiriza amateka ubwo yatsindaga ibitego bibiri mu mukino ikipe ye yatsinzemo Wolves ibitego 3-0.
Ikipe ya Newcastle yahise izamuka ku mwanya wa kane nβamanota 38, mu mikino 21 imaze gukina muri uyu mwaka wβimikino.
Nyuma yo gutsinda igitego mu mikino umunani yikurikiranya, ifoto yo gutebya yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza Alexander Isak nkβumuntu ushakishwa nβinzego zβumutekano, ashinjwa “gushwanyaguza ubwugarizi bwa Premier League.”
Ubutumwa bwagaragaye kuri iyo foto bwavugaga ko Isak ari we rutahizamu mwiza kugeza ubu muri shampiyona yβu Bwongereza. Amakuru yongerwagaho kugira ngo abantu bamumenye birushijeho, yavugaga ko igihugu cye cyβamavuko ari Sweden, aho aheruka kugaragara mu ruhame kuri St. Jamesβ Park, yambaye umwenda wa nimero 14.
Ibi byose byiyongera ku mvugo ko Isak ari umwe mu bakinnyi bashobora kugora ikipe iyo ari yo yose ahanganye na yo. Uyu musore wβimyaka 24 amaze kugaragaza ubuhanga mu kwinjiza ibitego, ndetse amakipe akomeye nka Arsenal yatangiye kumwifuza ngo azabashe kubafasha mu gutsinda.
Ku rutonde rwβabatsinze ibitego byinshi muri uyu mwaka wβimikino, Isak yicaye ku mwanya wa gatatu, inyuma ya Mohamed Salah wa Liverpool ufite ibitego 18 na Erling Haaland wa Manchester City ufite ibitego 16.
Ubu byitezwe ko Isak akomeza kwigaragaza nkβimbaraga zikomeye ku rwego rwβibyiciro byisumbuyeho, ndetse bigatuma ahabwa izina nkβumwe mu banyabigwi ba shampiyona ya English Premier League.
Uretse kuba ari umunyamwuga mu kibuga, Alexander Isak yamenyekanye cyane ku bwβuburyo atuje no gukorana neza nβabakinnyi bagenzi be, akaba afite umwihariko wo gushimisha abafana no gutanga umusaruro mu buryo butagira amakemwa. Benshi bemeza ko Newcastle igomba gukora ibishoboka byose ngo ikomeze kugumana uyu musore, dore ko ashobora gufasha iyi kipe gukomeza guhangana mu makipe yβibigugu mu Bwongereza.















