Akarere ka Gasabo, ni kamwe mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali mu Rwanda, gafite amateka akomeye afitanye isano cyane n’inkomoko y’Ubwami bw’u Rwanda.
Izina “Gasabo” rikomoka mu bihe bya mbere y’ubwami kandi rikaba ryibutsa uburyo bw’ikigereranyo cy’umurage ndangamuco na politiki mu Rwanda.
Dukurikije inkuru z’amateka, Gasabo niho hantu Gihanga Ngomijana, yashinze ingoro ye y’ubwami.
Aka gace kahindutse uruzitiro rw’ingoma ya cyami ni naho hakomotse imigenzo n’imiyoborere y’Igihugu cy’u Rwanda.
Aka karere ka Gasabo kagize uruhare runini mu kwitwa kwa baturage ‘Abanyarwanda’ kuko u Rwanda rwo hambere rwahoze ari Gasabo tubona ubu nka tumwe mu turere tugize umujyi wa KIgali.
Imihango y’umuco n’ibikorwa by’ubuyobozi bwa bami bwatangiriye i Gasabo.
I Gasabo niho hashyizwe urufatiro rw’ubumwe n’umurage usangiwe, ibintu bikomeje kumvikana n’Abanyarwanda muri iki gihe.
Nkuko Akarere ka Gasabo kagezweho ubu, amateka yako aracyabitswe. Ibiranga amateka muri aka Karere ka Gasabo ni ikimenyetso cyerekana uruhare rwa mateka y’u Rwanda.
Rero, izina “Gasabo” ntirisobanura gusa nk’akarere, ahubwo ni nk’ikimenyetso gikomeye cy’umurage uhoraho w’u Rwanda.